Ingabo za Ukraine zatangiye gushirirwa n’intwaro

Intambara ya Ukraine n’u Burusiya ikomeje guca ibintu, ari nako abasirikare ba Ukraine bagumya kuhatikirira aho kugeza ubu igihugu cya Ukraine kimaze gutangaza ko hamaze gupfa abasirikare ibihumbi 10.000 kuva iyi ntamabara yatangira mu mpera z’ukwazi kwa kabiri 2022.

Amakuru ahari nuko ubuyobozi bw’igihugu cya Ukraine  buri gutaka bikomeye kubera intwaro zikomeje kuba ikibazo, ibiri gutuma Ingabo z’u Burusiya zirushaho kwigarurira ibice byinshi by’Iburasirazuba bwa Ukraine.

Guverineri w’agace ka Mykolaiv, Vitaly Kim, yavuze ko intwaro ziri kubashirana ku muvuduko uteye ubwoba, kuko bari guhangana n’ibitero simusiga by’Abarusiya bivugwa ko bivuguruye cyane.

Yakomeje ashumagira ko iyi ntambara ishingiye ku ntwaro bityo ko mu gihe iza Ukraine ziri gushira, biri gutuma Ingabo zicika intege cyane.Uyu muyobozi yavuze ko inkunga y’intwaro ya Amerika n’u Burayi kuri Ukraine “Ari ingenzi cyane kandi ikenewe vuba bishoboka” kugira ngo Igisirikare cya Ukraine gikomeze kwirwanaho.

Vadym Skibitsky umuyobozi wungirije mu Butasi bw’Ingabo za Ukraine,nawe aherutse gutangaza ko urebye uko ibintu bihagaze, Ukraine ikeneye intwaro mu buryo bwihutirwa kugira ngo idakomeza gutakaza ibice byinshi by’igihugu, dore ko 20% by’ubutaka bwayo buri kugenzurwa n’Ingabo z’u Burusiya.

Amakuru avuga ko uretse no kuba Ukraine ifite intwaro nke, irimo no gutakaza izindi nyinshi bitewe n’uko abasirikare bayo badafite ubumenyi bwo gukoreshwa intwaro ziganjemo izituruka mu Burayi na Amerika, ziba zifite ikoranabuhanga ritandukanye n’irimenyerewe n’abo basirikare.

Ku mpuzandengo, nibura intwaro Amerika iha Ukraine mu cyumweru kimwe, zikoreshwa ku munsi umwe gusa. Uretse intwaro, Ukraine inahanganye n’ibibazo by’uko iri gutakaza abasirikare benshi, aho bivugwa ko nibura imaze gupfusha abarenga ibihumbi 10, mu gihe abarenga 100 bapfa ku munsi.

Amerika imaze gutakaza hafi miliyari 60$ mu guha Ukraine intwaro kuva intambara yatangira, ndetse irateganya kohereza muri icyo gihugu intwaro ziraswa kure, ibintu yari yaririnze.

Uyu mujyanama wa Perezida Zelensky aherutse gutangaza ko byibura Ukraine ikeneye uburyo bwifashishwa mu kurasa ibisasu bya Rocket buri hagati ya 150 na 300 kugira ngo inganye amaboko n’u Burusiya yemeza ko buyiri hejuru cyane.

Military briefing: Ukraine uses guerrilla counter-attacks to take fight to  Russia | Financial Times

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu,  cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu

Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara  kuri  : Tel: +250783203433,, +250783399900

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *