Inkubiri yo kurasa abaraperi muri Leta zunze ubumwe z’Amerika irakomeje.Takeoff nawe yarashwe ahita apfa

Kirshnik Khari Ball wamamaye nka Takeoff mu itsinda ry’abaraperi rya Migos waririmbaga ijyana ya Hip Hop , yitabye Imana nyuma yo kurasirwa mu Mujyi wa Houston aho yarimo akina Bowling Dice.

Uyu muraperi yarashwe mu rukurera rwo kuri uyu wa Kabiri ubwo umuntu utamenyekanye yinjiraga mu nzu yari arimo akina Bowling Dice akarasa atarobanura, isasu ryaje gufata uyu muraperi mu mutwe ahita yitaba Imana ni mu gihe abandi bantu babiri barashwe bo bajyanwe kwa muganga batarapfa.

Takeoff akaba yari yajyanye na mugenzi we baririmbana muri Migos ari we Quavo ariko we akaba nta kintu yigeze aba.

Yitabye Imana nyuma y’uko yari yifashe amashusho yereka abamukurikira ko we na mugenzi Quavo bagiye mu birori by’isabukuru ya Jas Prince umenyerewe mu kurereberera inyuungu z’abahanzi.

Migos rapper Takeoff shot dead - MyJoyOnline.comTakeoff yapfuye arashwe.

Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara  kuri  : Tel: +250783203433,, +250783399900

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *