Inkuru y’akababaro,Hagenimana Fabien wakoranye indirimbo na The Ben yitabye Imana

Uyu mugabo yarizwi nkufite ubumuga  bwo kutabona Hagenimana Fabien yamenyekanye mu muziki w’u Rwanda mu mwaka wa 2019 ubwo yakoranaga indirimbo yitwa ‘Ibyiringiro’ na The Ben, yitabye Imana aguye mu bitaro bya Kibagabaga.

Inkuru dukesha IGIHE nuko umubyeyi ubyara nyakwigendera ariwe wahamije aya makuru.

Ati “Fabien yitahiye, yitabye Imana ku gicamunsi cyo ku wa 10 Mata 2022 aguye mu bitaro bya Kibagabaga aho yari amaze iminsi arwariye.”

Uyu mubyeyi wa Hagenimana yatangaje ko yaramaze igihe arwaye ariko asobanura ko igice kinini yakimaze arwariye mu rugo.

Ati “Yafashwe n’uburwayi tubanza kumushakira imiti yanyweraga mu rugo, yamaze hafi nk’ukwezi ayinywa, icyakora mu cyumweru gishize tubona birarushaho kuba bibi duhitamo kumujyana kwa muganga aho yari amaze icyumweru mbere y’uko yitaba Imana.”

Hagenimana yari umufana ukomeye wa The Ben,ndetse yahoraga yifuza kuzahura nawe.

Gusa inzozi ze zaje kuba impamo ubwo The Ben yazaga mu gihugu cy’amavuko  hari mu mwaka wa 2019 aje gukora igitarmo cya East African Party yari yatumiwemo nk’umuhanzi mukuru,Hagenimana agira amahirwe ajyanwa ku kibuga k’indege kwakira uyu muhanzi,nyuma The Ben kubera urukundo uyu mugabo yari yamweretse yiyemeza gukorana nawe indirimbo ‘Ibyiringiro’ .

Hagenimana Fabien yari yarakoranye indirimbo yitwa ‘Ibyiringiro’ na The Ben

HHagenimana Fabien yitabye Imana azize uburwayi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *