Inteko y’Umuco yatumije inama y’igitaraganya kubera Mr Rwanda Ese nyuma yiri rushanwa ntarindi rizongera kuba ?

Ni inama yatumijwe nyuma y’ibibazo bimaze iminsi bivugwa mu irushanwa rya Miss Rwanda, ritorwamo abakobwa b’uburanga, umuco n’ubwenge birimo ruswa ishingiye ku gitsina n’ibindi bitandukanye.

Nyuma ya Miss Rwanda, na Mr Rwanda [iri kuba ku nshuro ya mbere] iri mu marushanwa yagarutsweho cyane cyane mu bakoresha imbuga nkoranyambaga.

Kuva Mr Rwanda yatangira, usibye ibitekerezo byanyuzwaga ku mbuga nkoranyambaga, nta rwego rwigeze rugira icyo ruyivugaho mu buryo bweruye.

 

Inteko y’Umuco yamaze gutumiza inama y’igitaraganya igomba guhuza abayobozi bayo n’abategura irushanwa rya Mr Rwanda.

Byari byitezwe ko abasore 18 bari batsindiye kujya mu mwiherero bagombaga kwerekezayo ku wa Gatandatu, tariki 7 Gicurasi 2022, icyakora si ko byagenze kuko kugeza ku wa Mbere, tariki 9 Gicurasi 2022 bataragenda.

Amakuru ahari avuga ko gahunda yo kujya mu mwiherero kw’abasore babitsindiye yadindijwe n’inama itunguranye yatumijwe n’Inteko y’Umuco.

Uru rwego rwasabye ko mbere y’uko uyu mwiherero utangira hari ibyo rukeneye kuganira n’ubuyobozi bw’abategura iri rushanwa.

Mu mpera z’icyumweru gishize, ni bwo ubuyobozi bw’Inteko y’Umuco bwamenyesheje abategura Mr Rwanda ko bakeneye kubanza kuganira mbere y’uko abasore berekeza mu mwiherero bityo hakareberwa hamwe uko iri rushanwa ryarushaho kunozwa.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *