Umutwe w’inyeshyamba wa ‘ADF’ ufatwa nk’uwica cyane kurusha indi ibarizwa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, biravugwa ko wishe nibura abarwayi icyenda mu ivuriro ryo mu Burasirazuba bwa Congo, bikaba byemejwe n’igisirikare cy’icyo gihugu, nk’uko byatangajwe na Al Jazeera.
Icyo gisirikare cyatangaje ko abakekwa kuba ari bo bakoze ubwo bwicanyi, ari inyeshyamba za Allied Democratic Forces (ADF), uwo ukaba ari umutwe w’inyeshyamba ukomoka muri Uganda, umaze imyaka myinshi ukorera mu mashyamba ya Congo, ukaba waragabye igitero ku ivuriro ry’urusengero mu ijoro ryo ku wa kane rishyira ku wa gatanu tariki 8 Nyakanga 2022, saa kumi z’ijoro (21:00 GMT), nk’uko byasobanuwe n’abatangabuhamya.
Umutwe wa ADF, ufatwa na Leta Zunze Ubumwe za Amerika nk’umutwe w’iterabwoba, kandi ngo ukaba ushamikiye ku mutwe w’inyeshyamba wa ISIL (ISIS).
Ku wa Gatanu, umuvugizi w’igisirikare cya Congo, Anthony Mualushay, yavuze ko abateye iryo vuriro ari abarwanyi basanzwe muri ako gace, bakorana n’umutwe wa ADF.
Yongeyeho ko igisirikare cyishe babatu muri abo barwanyi ndetse gifata undi umwe, ubwo cyatabaraga aho hari hagabwe igitero cy’inyeshyamba mu Mujyi wa Lume, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Mualushay yavuze ko hapfuye abantu icyenda harimo abana batatu, mu gihe umuforomo wari kuri iryo vuriro we yavuze ko yabaze imirambo igera kuri 13.
Kule Mwenge Salomon, umuforomo kuri iryo vuriro rya Lume yagize ati “Mu ivuriro imbere harimo abarwayi bane bahiye barakongoka, mu gice kivurirwamo abana za matola zose zahiye, ariko twashoboye kubona imirambo icyenda”.
Kakule Vikere Lem yari arwaje Se muri iryo vuriro, ubwo yarimo amugaburira, ngo yabonye umurongo w’abantu bafite amatoroshi, baza basatira uwo mujyi wa Lume.
Vikere yagize ati “Nahise mpunga, nibwira ko badatera ivuriro, ariko ikibabaje ni uko batwikiyemo Data”.