Inzu icumbikamo abakinnyi ba Espoir FC yafashwe n’inkongi

Ikipe ya Espoir FC yahuye n’insanganya ejo ku cyumweru hashize maze inzu y’amacumbi yayo ifatwa n’inkongi y’umuriro.

Mu nkuru dukesha Igihe umunyamabanga wa Espoir FC, Habimana François, yavuze ko icyateye iyi mpanuka kitaramenyakana.

Yagize ati “Twagize ibibazo duhisha icumbi ry’abakinnyi, ariko kugeza ubu ntituramenya icyateye iyi nkongi. Mu byangiritse byose harimo ibikoresho by’abakinnyi n’ibitanda byose, twabaze dusanga bifite agaciro ka miliyoni esheshatu z’amafaranga y’u Rwanda zirengaho make. Mbese nta kintu na kimwe twaramuye.”

Kugeza ubu ikipe yashatse aho iba icumbikiye abakinnyi mu gihe hakiri gushakwa uko bafashwa byisumbuyeho.

Ku rubuga rwa Twitter rwa Espoir FC bashyizeho ubutumwa bugaragaza isanganya bahuye nazo bavuga ko iyi nzu yafashwe n’inkongi y’umuriro yari icumbitsemo abakinnyi 5.

Ubutumwa bugira  buti “Inzu icumbikamo bamwe mu bakinnyi ba Espoir FC yafashwe n’inkongi y’umuriro kuri iki cyumweru, yangirikiramo bimwe mu bikoresho by’abakinnyi byiganjemo imyambaro n’ibyangombwa byabo, muri iryo cumbi habagamo abakinnyi batanu ari na bo ibikoresho byabo byangiritse.’’

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu,  cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu

Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara  kuri  : Tel: +250783203433, +25078339990

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *