Abashakashatsi bemeza ko byibura 1/3 cy’abantu bagiye bahura n’ikibazo cy’urugendo muri aba hakaba n’ababirwara burundu, usanga batangira bayura,bagatangira kugira icyuya niyo haba hakonje,bakagira isesemi rimwe narimwe bikabaviramo kuruka,kuribwa umutwe cyangwa kutabona neza.
Ibi bibazo byaba biterwa n’iki?
ibi bibazo byibasira abari mu rugendo, baba bakoresha: imodoka, gariyamoshi, amazi (icyo bita mal de mer mu gifaransa), indege (mal de l’air) ngo byaba biterwa nikusanyamakuru ry’umubiri riba ritagenze neza biturutse ku bice bimwe na bimwe by’umubiri nk’amaso n’amatwi. Iri kusanywa rizamo amakosa iyo amaso afite ibindi bintu arangariyeho, nibwo agace k’umubiri kitwa Vestibule kaba mu gutwi, gasanzwe kagira uruhare mu kurinda ihungabana ry’umubiri gatanga amakuru anyuranye n’ayo amaso ari gutanga, kuko umubiri wose uba uri mu muvuduko. Iki kibazo kigaragara cyane kubagenzi,abatwara ibinyabiziga bo ngo ntibahura nacyo impamvu
nta yindi ni uko ari ikizira kuba utwara yarangarira ahandi hatari aho ari kwerekeza.
Uko umuntu yabyirinda
Byaba byiza ugiye gufata urugendo aramutse afashe ibinini by’iseseme bisanzwe bicuruzwa muri za pharmacie gusa uyifata asabwa kubyitondera kuko bishobora gutera ibitotsi bityo akaba yafata igice cy’isaha mbere yo kurira imodoka.Ikindi, ni ukugira ikintu urya: kuburyo buri mu rugero, ni ukuvuga igifu kitaremereye ariko nanone udashonje. Kwirinda amavuta n’ibisindisha ni ingenzi.
Ku rundi ruhande mu gihe cy’urugendo, ni ngombwa kwirinda imyambaro ifatiriye umubiri, ubushyuhe mu mudoka, impumuro mbi (itabi, lisansi, amavuta ahumura cyane cyangwa imibavu ikabije,…)Ni byiza kugenda ureba ku ruhande aho kureba imbere cyangwa inyuma ndetse no kwerekeza amaso ku kintu kiri kure hashoboka (aho imisozi ifatanira n’ijuru, cyangwa horizon).
Ni byiza gufungura ikirahure cy’imodoka gatoya kugirango umwuka uhore uhinduka. Biba byiza gusohoka ugafata akanya gatoya uri hanze buri uko bishobotse.Si byiza gusoma cyangwa guhunyiza uri mu rugendo. Bishobotse washaka ahantu wegama ku buryo usa n’uryamye, umutwe umeze nk’aho uraramye, bavuko ari ngombwa nanone gutuza.
Ku bahura n’ibi bibazo bari mu ndege ni ngombwa kugisha inama abatanga ubufasha (ni ngombwa kwayura rimwe na rimwe mu rwego rwo kugabanya icyuho cy’umwuka kiba kiri mu matwi gituma umuntu agirango yazibye).Kuruka iyo ari ngombwa, aho kubifata.
ikindi kintu cy’ingenzi: kwitwaza amazi ahagije yo kunywa, n’ibintu birimo isukari ihagije nka biscuit ukabifata ku buryo buhoraho (nyuma ya buri minota 20).
Burya iki kibazo gishobora kwiyongera cyangwa kikagabanuka bitewe n’aho umuntu yicaye. Biba byiza iyo wicaye mu gice cy’imbere cy’ikinyabiziga,abicaye mu myanya y’inyuma nibo bakunze guhangayika.