Bagirishya Jean de Dieu ‘Jado Castar’, akaba ari Visi Perezida wa Kabiri ushinzwe Amarushanwa mu Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umukino wa Volleyball (FRVB), yatawe muri yombi akurikiranyweho gukoresha inyandiko mpimbano.
Tariki ya 20 Nzeri 2021 nibwo Jado Castar yafashwe . Afungiye kuri Sitasiyo ya Kicukiro y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB.
Impamvu ziki kibazo sishingiye kukuba hari gukorwa kubijyanye n’icyatumye Ikipe y’Igihugu mu Bagore isezererwa muri Shampiyona Nyafurika ya Volleyball yabereye mu Mujyi wa Kigali.
Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry, yatangaje ko amakuru y’itabwa muri yombi yuyu mugabo ko ari ukuri.
Yagize ati “Ni byo yatawe muri yombi. Ari gukorwaho iperereza, akurikiranyweho gukoresha inyandiko mpimbano mu gushyira mu bikorwa inshingano ze.’’Ati” iperereza rikomeje ku bandi banyamuryango ba FRVB, bakekwaho uruhare ngo na bo bakurikiranwe”.
Mu irushanwa rimaze iminsi riba ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’Abagore yasezerewe mu Gikombe cya Afurika cya Volleyball cyaberaga i Kigali hagati ya tariki ya 10 n’iya 20 Nzeri 2021, ishinjwa ku gukinisha abakinnyi bakomoka muri Brésil batujuje ibisabwa.Cameroun niyo yatwaye iri rusahwana.
Mariana Da Silva na Moreira Bianca Gomes,Aline Siqueira, Apolinario Caroline Taiana,bakomoka muri Brésil, bari gukinira u Rwanda ku nshuro ya mbere, ni bo bagaragajwe nk’abakinnyi batujuje ibisabwa mbere y’umukino rwari rugiye guhuramo na Sénégal ku mugoroba wo ku wa Kane ariko uhita uhagarara utaratangira.
Iki kibazo cyateje amahari ndetse habanza kwanzurwa ko irushanwa rihagarara burundu ariko mu ijoro rishyira ku Cyumweru, ahagana saa Saba n’igice, ni bwo hasohowe itangazo rivuga ko irushanwa risozwa hatarimo ikipe y’u Rwanda ndetse Ministeri ya Siporo ifata inshingano zo gufatanya na CAVB mu kurisoza.
Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu mukajya muba aba mbere mu kubona amakuru agezweho buri munsi.Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Kanda hano udukurikirane kuri Twitter cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube