Jeannette Kagame yatangije iyubakwa ry’Ikigo cy’ubuvuzi bw’indwara z’umutima

Kuri uyu wa Gatatu, Madamu wa Perezida wa Repubulika Jeannette Kagame, yashyize ibuye ry’ifatizo ahagiye kubakwa Ikigo “MY Heart Centre” cyihariye ku buvuzi bw’indwara z’umutima, cyitezweho gufasha abajyaga kwivuriza hanze bahenzwe, bakazabonera ubuvuzi hafi no kubagwa indwara z’umutima ku buntu.

Ni ikigo kigiye kubakwa na Sir Magdi Yacoub ku bufatanye n’Umuryango Heart Care Research Foundation Rwanda (HCRF-R) ku kibanza cya metero kare 40,000 giherereye mu Murenge wa Masaka mu Karere ka Kicukiro, Umujyi wa Kigali.

Madamu Jeannette Kagame yagize ati: “Gusoza umwaka dutangira umushinga wo kubaka Ikigo MY Heart Centre kije gikenewe, ni ikiraro cyiza kiduhuza n’ubuzima buzira umuze bw’ahazaza dushaka kubona nk’abantu. Mu by’ukuri dushobora kugabanya imfu z’imburagihe ziterwa n’uburwayi bw’umutima, kandi twiyemeje kubigeraho.

Uyu mushinga wemejwe na Minisiteri y’Ubuzima ndetse Madamu Jeannette Kagame akaba ari we uza ku isonga mu kuwushyigikira cyane ko uje ari igisubizo gikomeye cyane mu buvuzi bw’indwara z’umutima zatumaga abenshi mu Banyarwanda bahendwa cyane no kwivuriza mu mahanga.

Ni umushinga uhujwe n’ubutumwa bwo gutabara ubuzima bwa benshi, cyane ko  uteganya kuvura abasaga 800 bazajya babagwa indwara z’umutima ku buntu buri mwaka.

Intego nyamukuru y’ubu buvuzi ni uguhererekanya ubumenyi, ubuhanga n’ubunararibonye ku baganga b’indwara z’umutima mu Rwanda n’impuguke muri ubwo buvuzi zizajya zituruka mu mahanga, no gushyiraho ikigo cy’ubuvuzi gishimangira guhanga udushya mu buvuzi dushobora gukwizwa ku mugabane w’Afurika  no ku isi muri rusange.

Iki kigo kigiye gutangira kubakwa nyuma y’aho taliki ya 11 Kamena 2021, Minisitiri w’Ubuzima Dr. Daniel Ngamije n’Ambasaderi w’u Rwanda mu Misiri Ahmed Samy Mohamed El-Ansary, bashyize umukono ku masezerano aharurira inzira iyubakwa ry’icyo Kigo.

Uyu mushinga kandi unaterwa inkunga n’Ikigo cy’Ubufatanye bwa misiri mu Iterambere (Egyptian Agency of Partnership for Development/EAPD).

Biteganyijwe ko imirimo yo kubaka icyiciro cya mbere cy’uwo mushinga kimara amezi 18 hagahita hakurikiraho gutangira kuzanamo ibikoresho nk’uko byatangajwe na Gisele Gatariki ukuriye HCRF-R.

Iki kigo kizaba gifite ishami ry’ubushakashatsi, amavuriro, inzu y’imyidagaduro, ibyumba bakoreramo isuzuma, laboratwari, ububiko bw’imiti, amacumbi n’inyubako zikoreramo ubuyobozi.

Byitezwe kandi ko iki kigo nikimara kuzura kizaba gifite ubushobozi bwo kwakira abantu barenga 1000, kikaba kizubakwa ku nkunga zizakusanywa n’imiryango itandukanye irimo Chain of Hope washinzwe na Magdi Yacoub, Sawaris Foundation n’indi itandukanye.

Minisitiri w’Ubuzima Dr. Ngamije Daniel we ashimangira ko mu gihe u Rwanda rwiyemeje kongera umusaruro w’ubukerarugendono guharanira kuba bandebereho muri uru rwego ku mugabane w’Afurika, ikigo MY Heart Center kizagira uruhare rukomeye mu kwimakaza ubukerarugendo bushingiye ku buvuzi.

src:Imvahonsya

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *