Jimmi Wanjigi uri mu bahatanira kuyobora Kenya yasanganywe imbunda nyinshi n’amasasu

Urwego rushinzwe Iperereza muri Kenya, rwategetse umuherwe Jimi Wanjigi gutanga imbunda 11 n’amasasu 480 atunze bitarenze amasaha 72.

 

Izo mbunda 11 uyu mugabo uri mu rugamba rwo guhatanira umwanya wo kuyobora Kenya atunze, zirimo Pistolets ebyiri zo mu bwoko bwa Ceska, izindi ebyiri zo mu bwoko bwa Glock [nazo ni imbunda nto], imbunda nini yo mu bwoko bwa CQ n’indi ya Gilboa n’izindi.

Agomba kuzishyikiriza inzego z’umutekano hamwe n’amasasu 485 yazo.

Uyu mugabo kandi yasabwe gusobanura aho yazikuye kandi mu gihe ataba azishyikirije inzego z’umutekano bizasaba ko akurikiranwaho gutunga intwaro mu buryo bwemewe n’amategeko.

Wanjigi ni umwe mu baherwe bakomeye muri Kenya. Bivugwa ko afite imitungo myinshi hanze y’igihugu harimo i Dubai, mu Bwongereza n’ahandi.

Mu bihe byashize, yakunze kuvuga ko imbunda atunze ari izifashishwa n’abamucungira umutekano kandi ko azifite mu buryo buzwi kuko yabisabiye uburenganzira.

Mu mwaka ushize yaratunguranye atangaza ko ashaka kwiyamamariza kuyobora Kenya, aho guhora ashyigikira abandi bagatorwa ariko ntibateze imbere igihugu.

Jimmi Wanjigi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *