Jimmy Gatete yishimiye impano yahawe na Ferwafa

Mu rwego rwo gushimira Jimmy Gatete ibyo yagezeho ndetse no kuba yaritabiriye gahunda ya Legends in Rwanda yo kumenyekanisha Igikombe cy’Isi cy’Abakanyujijeho, kizabera i Kigali mu 2024,Perezida w’Ishyirahamwe Nyarwanda rya Ruhago, Ferwafa, Nizeyimana Mugabo Olivier, yamuhaye impano yo kumushimira kuri ibi bikorwa byose.

Igikorwa cya “Legends in Rwanda” cyahuriyemo Jimmy Gatete n’ibindi byamamare byakanyujijeho muri ruhago birimo Umunya-Cameroun, Roger Milla; Khalilou Fadiga wahoze akinira Sénégal; Patrick Mboma na we ukomoka muri Cameroun, Umunya-Ghana Anthony Baffoe; Umufaransa Lilian Thuram n’Umufaransa Laura Georges.

Ibi byamamare byakanyujijeho muri ruhago bari bateraniye mu Mujyi wa Kigali ku wa 12-14 Ukwakira 2022, ahatangirijwe ibikorwa byo kumenyekanisha Igikombe cy’Isi [Veteran Clubs World Championship-VCWC]. Biteganyijwe ko nyuma ya Kigali bazanyura mu yindi mijyi mu bikorwa byo kumenyekanisha irushanwa.

Kuri iki Cyumweru, tariki ya 16 Ukwakira 2022, Jimmy Gatete, uhagarariye u Rwanda muri aba banyabigwi yahawe impano y’ifoto ye mu mwambaro w’Ikipe y’Igihugu Amavubi ku bwo guserukira igihugu neza.

Ni impano yashyirijwe na Perezida wa Ferwafa, Mugabo Olivier, wari uherekejwe na Visi Perezida Habyarimana Marcel n’Umunyamabanga Mukuru w’iri shyirahamwe, Muhire Henry Brulart ndetse na Fred Siewe uyobora Ishyirahamwe ry’Imikino y’Abakanyujijeho ku Isi (FIFVE), ari naryo ryateguye VCWC.

Akimara guhabwa iyi mpano, Jimmy Gatete, yashimye Ferwafa n’Abanyarwanda bamweretse urukundo.

Yagize ati “Mu by’ukuri mwongeye kunyereka ko ndi umwana uje iwabo, ndi umwana ufite inkomoko nziza, ari cyo gihugu cyanjye u Rwanda.’’

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu,  cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu

Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara  kuri  : Tel: +250783203433,, +250783399900

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *