Umuririmbyi w’umunya-Nigeria, Joseph Akinwale wamamaye ku mazina ya Joeboy ategerejwe i Kigali, mu gitaramo gisubukura icyo yagombaga kuba yarahakoreye muri Kanama 2022 kigasubikwa ku munota wa nyuma n’impamvu z’abagiteguye.
InyaRwanda ifite amakuru yizewe avugako Joeboy ategerejwe i Kigali, ku wa 3 Ukuboza 2022 nyuma yo kwishyurwa miliyoni 50 Frw.
Joe Boy agiye kugaruka i Kigali nyuma y’uko igitaramo ‘Kigali Fiesta Live’ yari ategerejwemo ku wa 23 Nyakanga 2022cyasubitswe kugira ngo gitegurwe neza.
Yarikugihuriramo n’abahanzi bo mu Rwanda barimo Bruce Melodie, Davis D, Christopher, Bushali, Juno Kizigenza, Chris Eazy na Kenny Sol.
Uyu muhanzi uzwi mu ndirimbo nka ‘Lonely’, kuva mu 2021 yashyira hanze album ‘Somewhere Between Beauty and Magic’ iriho indirimbo nka ‘Alcohol’, amaze gukorera ibitaramo bikomeye mu Mijyi itandukanye muri Amerika n’ahandi.
Uyu muhanzi yaherukaga mu Rwanda mu gitaramo cya Kigali Jazz Junction cyabaye ku wa 28 Gashyantare 2020, muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali.
Ariko muri Kamena 2021, yaje mu Rwanda aho yahuriye n’umuhanzi Mr Eazi umufasha mu muziki abinyujije muri sosiyete ye y’umuziki yashinze mu 2018 yise ‘emPawa Africa’, ifasha abahanzi bo mu bihugu 11 byo muri Afurika.
Icyo gihe Joeboy ari mu bitabiriye ikiganiro Mr Eazi yatumiyemo bamwe mu bahanzi bo mu Rwanda n’abandi, bahuriye muri Centre Culturel Francophone du Rwanda, abaganiriza byinshi ku muziki, uko umuhanzi yitwara n’ibindi.
Joeboy w’imyaka 25 y’amavuko yavutse yitwa Joseph Akinfenwa Donus, akorana n’inzu zireberera inyungu z’abahanzi nka Banku Music.
Yasohoye Album yise ‘Love&Night’ anahatanira ibihembo bya ‘The Headies Award for Next Rated’. Yakunzwe mundirimbo nka ‘Bad Girl’ yasohoye mu 2017, ‘Don’t call me back’, ‘All for you’ n’izindi.
Mu 2020 yasohotse ku rutonde rwa BBC rw’abahanzi bo kwitega.
Iki kinyamakuru cyavuze ko uyu musore yatangiye guhangwa amaso na benshi, abikesha indirimbo ye yise ‘Baby’ imaze kurebwa n’abarenga Miliyoni 13 ku rubuga rwa Youtube.
Ni umuhanzi w’umuhanga ufite ijwi ryihariye, rimufasha gutanga ubutumwa mu njyana ya Afrobeat na Pop yashyize imbere.
Amaze gukorera ibitaramo bikomeye mu bihugu bitandukanye byo muri Afurika ndetse yanaririmbiye mu Bwongereza.
Joeboy ukurikirwa n’abantu barenga miliyoni 2.3 kuri Instagram ategerejwe mu gitaramo i Kigali.
Muri Nyakanga 2022, igitaramo Joeboy yari afite i Kigali cyasubitswe ku munota wa nyuma.
Ku wa 28 Gashyantare 2020, ubwo Joeboy yageraga i Kigali yitabiriye igitaramo cya Kigali Jazz Junction.
Joeboy yari ategerejwe i Kigali mu gitaramo yari guhuriramo n’abarimo Kizigenza, Kenny Sol, Chriss Eazy, Christopher, Davis D na Bushali.