Kabaye Ruhango umusore yakubiseifuni nyina umubyara mu mutwe aramwica.

Umusore utatangajwe amazina wo mu Murenge wa Kabagari, mu Karere ka Ruhango, afunzwe akekwaho kwica nyina akoresheje ifuni ku bw’amakimbirane yo mu muryango.

Akarere ka Ruhango kemeje aya makuru, kihanganisha umuryango wabuze umubyeyi.

Ubuyozi bwa akarere bwagize buti:  “Umuryango ukomeze kwihangana no gukomera, Umusore wakomerekeje nyina bigatera urupfu yarafashwe, arimo gukurikiranwa. Hazanasuzumwa niba koko adafite uburwayi bwo mu mutwe nk’uko bivugwa.”

Ubuyobozi bwakomeje kandi  gusaba abaturage bose kwirinda ibyaha, gukumira icyaha kitaraba, no gutangira amakuru ku gihe, bayageza aho agomba kugezwa.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu,  cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu.

Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara  kuri  : Tel: +250783203433,, +250783399900.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *