Kuri uyu wa gatanu tariki 26 Kanama 2022 Perezida wa Repubulika Paul Kagame yakomereje uruzinduko rwe mu karere ka Nyamagabe yakiranywe urugwiro rukomeye n’abaturage bo muri aka karere.
Mumvugo “Arabarusha bose gushaka ibisubizo, Kagame Paul arabemeza” abaturage bose bateraga hejuru bayitsa bagaragaza ko ari umuyobozi udasanzwe kubera imiyoborereye.
Uru ruzinduko ni urwa kabiri akoreye mu Karere ka Nyamagabe kuva yatangira manda ye ya gatatu kuko yahaherukaga muri Gashyantare tariki 25 na 26.
Nyuma yo kugeza ijambo ku baturage, Perezida Kagame asabye Meya wa Nyamagabe, Niyomwungeri Hildebrand , ko yasobanura ikibazo cy’uruganda rw’ingano.
Mu ijambo yagejeje kubaturage yavuze ko igihe cyose abantu bakwiye kwibukiranya umuco abantu bakwiriye kugira kugira ngo bakorere ku gihe kandi bakore ibinoze ku buryo ibivamo biba bishimishije, kandi bibereye buri wese.
Ati “ Umuco ujya mu myifatire, mu mikorere, mu myumvire. Tugomba kugira umuco ushaka gukora kandi kugira ngo duhindure ubuzima bwacu. Iyo uwo muco udahari, n’ibikoresho iyo bihari ntacyo ugeraho.”
Perezida Kagame yavuze ko mu muhora wa Kaduha – Gitwe, hagaragara ubukene bwinshi, imihanda mike n’ibindi. Yavuze ko bikwiriye guhinduka, ku buryo iterambere ry’igihugu rigera hose.
Ati “Ntabwo Nyamagabe uko yaba imeze yakwishima cyangwa yagendera ku majyambere ari i Kigali mu Mujyi mukuru w’igihugu. Nyamagabe igomba kugira amajyambere yayo asanga ay’ibindi bice by’igihugu bityo nibwo igihugu cyose kizamuka.”
Mu buryo bw’umwihariko, Perezida Kagame yavuze ko hari intambwe imaze guterwa, ariko hakenewe ko hongerwa imbaraga binyuze mu bufatanye n’ubwuzuzanye.
Mu byifuzo byatanzwe na Meya wa Nyamagabe, harimo ko aka karere gakeneye uruganda rw’ingano. Umukuru w’Igihugu yavuze ko uru ruganda atari ubwa mbere ruvuzwe, ko atumva impamvu rutaraboneka.
Ati “ Mukanya bamaze kuvuga uruganda rw’ingano. N’ubushize naje hano bararumbwira, twarasezeranye tuvuga ko hari ibyo twafasha kugira ngo ibikenewe biboneke. Ariko kugeza ubu, ntabwo ndabona uwansobanurira impamvu uruganda rushya rugezweho, rwatunganya ingano zo muri Nyamagabe, impamvu rutaboneka.”
Perezida Kagame yavuze ko atumva impamvu abayobozi badakemura ibibazo bafitiye ubushobozi, bikaza gutegereza ko azakorera urugendo mu gace runaka.
Ati “Utaye igihe cy’imyaka itanu ariko urambwira ubu ngo ugiye kubikora. Wabujijwe n’iki kubikora igihe byavugwaga. Ni ibigenda bigaruka buri gihe, ukabaza uti habuze iki ntihagire ugusobanurira icyabuze. Iyo abuze icyo agusobanurira, biravuze ngo habuze we.”
Perezida Kagame Yavuze ku bayobozi badakemura ibibazo by’abaturage ati “ Ndifuza ko dukemura ikibazo cy’ubuyobozi butindana ibintu, ibibazo, n’ibifite ibisubizo ntibiboneke. Ibyo ndibwira ko turaza kubisubiramo, turebe ko ibishoboka byakorwa.”
- Yatanze icyizere ku mutekano urambye
Umukuru w’Igihugu yabwiye abaturage b’i Nyamagabe ati “Umutekano urahari, hari utuntu duke duturuka hakurya y’imipaka ariko ibyo nabyo bizajya ku murongo byanze bikunze.”
“Ariko uruhande runini rw’umutekano uhari ndagira ngo mbibashimire kuko mubifata mu nshingano zanyu. Ni mwe mutuma uwo mutekano uboneka, ibisigaye ubwo izindi nzego zizongera umurego, zirusheho gufatanya n’abaturage. Ibyo bibazo bizakemuka.”
Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu, cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu
Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara kuri : Tel: +250783203433, +25078339990