Perezida w’igihugu cy’u Rwanda Paul Kagame ubwo Brentford na Arsenal zahuraga ku mukino ufungura Premier League 2021/22 Brentford igatsinda Arsenal ibitego 2-0, umukuru w’igihugu yagaragaje kutishimira uku gutsindwa n’ikipe akunda cyane.Brentford yazamutse mu Cyiciro cya Mbere mu Bwongereza uyu mwaka.
Ibitego byayo byatsinzwe na Sergi Canos ku mupira yahawe na Ethan Pinnock ku munota wa 22 mu giheigitego cya 2 cyatsinzwe na Christian Nøergaard ku munota wa 73,w’umukino.
Ati “Ibi ni ibiki? Ni umupira w’amaguru, ni ugutsindwa kwa Arsenal imbere ya Brentford. Brentford yari ikwiriye gutsinda kandi yabikoze. Umukino ubwawo Arsenal n’abafana ntibakwiye kumenyera ibi… Oya! Mvuze ibi nk’umwe mu bafana bakomeye ba Arsenal, hashize igihe kinini nta mpinduka.”
What?? It's football,it's a loss of Arsenal at/to Brentford. Brentford deserved to win and they did. The game itself aside Arsenal and the fans don't deserve to kind of get used to this….NO !!! I say this as one of the big fans of Arsenal. The change has taken to long to come!
— Paul Kagame (@PaulKagame) August 13, 2021
Ati “Ni ibihe bitoroshye bimaze imyaka 10 cyangwa irenga, turi hejuru cyangwa hasi, cyane hasi kugeza ubu. Ese ntidushobora kugira gahunda nzima yadufasha? Ku ruhande rumwe icyo kwitaho ni uburyo twitwara ku isoko, abakinnyi tugura ngo bayishyire mu bikorwa. Uko bikorwa ubu nta mpinduka bizana.”
It's been a struggle of about decade(s) -ups&downs-more downs until this point. Can't we have a plan that really works?? One part to look at is how we deal in the market- players we buy to execute the plan. The touch&go mentality does not bring change.
— Paul Kagame (@PaulKagame) August 13, 2021
We just must NOT excuse or Accept mediocrity. A team has to be built with purpose to win win win. So that when we lose….it was not to be expected! I am sure we all know on whose shoulders the heaviest burden rests. I hope they know too or even accept it!!! End
— Paul Kagame (@PaulKagame) August 13, 2021
Umukuru w’igihugu yavuze ko hakwiye kubakwa ikipe ikomeye kandi ihagana ,muhihe itsinzwe nubura bigafatwa nk’ibyayigwiririye.
Ati “Ntabwo ku gira urwitwazo cyangwa ngo twemere ko tudashoboye. Ikipe igomba kubakirwa ku ntego yo gutsinda, gutsinda, gutsinda bityo twanatsidwa bikaba ari ibitugwiririye. Ndabizi neza ko twese tuzi abo uyu mutwaro uremereye cyane ujya ku bitugu. Ndizera ko na bo babizi cyangwa babyemera.”
Umukuru w’igihugu amaze igihe kinini afana ikipe ya Arsenal aho yatangiye kuyifana kuva mu 1996 avuga kandi ko ayikundira umukino mwiza ikina.
ikipe ya Arsenal ifite amasezerano yo kwa mamaza u Rwanda aho yamabara umupira wanditse Visit Rwanda aya masezerano akaba yaratangiye mu 2018.
Mu mikino izakurikira Arsenal izahura na Chelsea ndetse na Manchester Ciy ku wa 22 no ku wa 28 Kanama. Hagati y’iyo mikino yombi harimo uwa West Bromwich Albion muri EFL Cup uzaba ku wa 25 Kanama.