Kalisa Bruno Taifa n’umufasha we bibarutse nyuma y’iminsi mike bageze muri Amerika

Umuryango wa Kalisa Bruno Taifa wahoze ari umunyamakuru w’imikino ukunzwe cyane mu Rwanda ubu ukaba warimukiye muri Amerika uri mu byishimo bikomeye nyuma y’uko bibarutse ubuheta.

Mu ijoro ryakeye nibwo Taifa na Ingabire Yvette bibarutse umwana wa bo wa kabiri akaba ari umukobwa, yavukiye mu bitaro bya Miami Valley Hospital, akurikira imfura ya bo y’umuhungu, Ausborne ubu ufite umwaka n’amezi 6.

Bibarutse nyuma y’igihe gito bageze muri Amerika guturayo aho bagiyeyo tariki ya 30 Mata 2022, batuye muri Leta ya Ohio mu Mujyi wa City Dayton.

Aba bombi berekeje muri Amerika nyuma y’uko muri Nyakanga 2019 bakoze ubukwe bamaze imyaka 6 bakundana.

Kalisa Bruno Taifa ni umwe mu banyamakuru b’imikino bari barirambyemo ndetse bakunzwe cyane aho yakoreye ibitangazamakuru bitandukanye birimo Cotact FM, City Radio, BTN TV, Radio 10 na Fine FM.

Ubwo bageraga muri Leta zunze ubumwe z’america

VIDEO - Taifa agiye kurushinga n'umukobwa bamaze imyaka 6 bakundana >  Rwanda Magazine

MU MAFOTO:Uko ubukwe bw'umunyamakuru Taifa wa City Radio bwagenze > Rwanda  MagazineTaifa Bruno n’umufasha we ubwo basezeranaga imbere y’Imana

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu,  cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu

Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara  kuri  : Tel: +250783203433,, +250783399900

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *