Ishuri rya Kaminuza y’u Rwanda igiye gutanga impamyabumenyi ku banyeshuri 333 bacikanwe ubwo iyi Kaminuza yatangaga impamyabumenyi muri Kanama 2021, mu muhango uzaba ku wa Gatanu ku itariki ya 5 Ugushyingo uyu mwaka.
Abacikanywe ni aba banyeshuri baturuka mu mashami atandatu yose ya Kaminuza y’u Rwanda, aho 133 muri bo bazahabwa impamyabumenyi y’icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza, mu gihe abandi 200 harimo abazahabwa impamyabumenyi y’icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza (Masters), impamyabushobozi y’ikirenga (Phd) impamyabumenyi ya A1 n’impamyabushobozi ku bize porogaramu zitandukanye.
Uyu muhango wo gutanga izi mpamyabumenyi uzabera muri Kaminuza y’u Rwanda, Ishami rya Huye, ukazatangira saa munani z’umugoroba.
117 mu bazahabwa impamyabumenyi ni abarangije muri Koleji y’Ubugeni n’Ubumenyi rusange (CASS), 83 bakaba abo muri Koleji y’Ubucuruzi n’Ubukungu (CBE) naho 70 bakaba ari abarangije muri Koleji y’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga (CST).
Abanyeshuri 33 barangije mu Ishami ry’Ubuzima n’Ubuvuzi bw’Amatungo riri i Busogo (CAVEM), 19 barangije muri Koleji y’Uburezi (CE) mu gihe abandi 11 barangije muri Koleji y’Ubuvuzi (CMHS).
Iyi gahunda yuyu muhango udasanzwe umenyerewe muri Kaminuza y’u Rwanda, byatangajwe ko yawuteguye mu rwego rwo kuzirikana imbaraga aba banyeshuri bakoresheje biga, kuko kuba barakererejwe n’impamvu zitandukanye zirimo n’ibibazo birebana n’amafaranga, bitatuma badakorerwa umuhango wo kubaha impamyabumenyi bakoreye.
aba uko ari 333 bakazaza biyongera kubandi 8.908 baherutse guhabwa impamyabumenyi zabo muri Kanama, bari barimo batanu bahawe impamyabumenyi za PhD, 385 bahabwa iza Masters, mu gihe 7.796 bahawe iza Bachelor.
Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu mukajya muba aba mbere mu kubona amakuru agezweho buri munsi.Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Kanda hano udukurikirane kuri Twitter cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube.