Iyo gahunda iteganyijwe gutangira mu kwezi k’Ukwakira 2023, ikaba ije nyuma y’uko abanyeshuri bakoresha imbuga nkoranyambaga bavuga ibibazo bafite bifuza ko byakemuka, cyane cyane ikijyanye na gahunda yo gutanga za mudasobwa, ivugwa ko yabangamiye imyigire yabo mu myaka isaga itatu.
Umuyobozi ushinzwe itumanaho muri UR, Ignatius R. Kabagambe, yavuze ko ubuyobozi bwa bw’iyo kaminuza n’izindi nzego bireba, bemeranyijwe ku gihe cyo gutangira gutanga izo mudasobwa kandi kitazahinduka.
Yagize ati “Ubuyobozi bwa UR, Inama nkuru y’Uburezi mu Rwanda (HEC), Banki itsura Amajyambere (BRD), Minisiteri y’Uburezi ndetse na rwiyemezamirimo uzatanga izo mudasobwa, bamaze kwemeranywa ku gihe cyo gutangira kuzitanga, kandi ntikizahinduka”.
Nubwo iyo gahunda yo gutanga za mudasobwa zigendanwa ku banyeshuri ba Kaminuza y’u Rwanda yari yaratangiye mu 2017, ariko yaje guhagarara mu 2020, nyuma y’uko ubuziranenge bwazo bwari bwanenzwe.
Icyo gihe, bivugwa ko ubuyobozi bwa UR bwazisubije ku bari bazizanye ‘suppliers’, ndetse buvugana nabo bubasaba kuzamura ubwiza cyangwa se ireme rya mudasobwa batanga.
Muri iyo gahunda yo gutanga za mudasobwa ku banyeshuri ba Kaminuza y’u Rwanda, zitangwa binyuze muri gahunda y’inguzanyo ku banyeshuri bishyurirwa na Leta gusa, ‘state-sponsored students’, bakazishyura nyuma yo kurangiza amashuri.
Mu 2018, Paula Ingabire, Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, ubwo yari arimo gutanga izo mudasobwa, yavuze ko zizafasha abanyeshuri ba Kaminuza y’u Rwanda, kurangiza amasomo yabo, bafite ubumenyi bwuzuye kandi bukwiye.
Aganira n’itangazamakuru, yagize ati “Mu gihe dukomeje iyi gahunda, turashaka gushimangira ko turimo gutanga za mudasobwa nziza, kandi tuzakomera kubikora nka gahunda ihoraho”.
Bivugwa ko muri iyo gahunda igiye gusubukurwa, hazatangwa mudasobwa 14.000, ikindi ni uko ibirori byo gutanga impamyabushobozi ku banyeshuri barangije muri Kaminuza y’u Rwanda, byari bimaze gukererwaho amezi icumi (10), nabyo ngo bizaba mu kwezi k’Ukwakira 2023.