Haruna Niyonzima capiteni wa’ikipe ya AS Kigali yamaze kumvikana n’iyi kipe kuba yayongerera amasezerano y’umwaka umwe ayikinira.
Haruna Niyonzima agiye gusinya aya masezerano nyuma yuko batwaye igikombe cy’amahoro batsinze ikipe ya APR FC bamaze gusa naho bayitsinda uko bahuye nayo.
Uyu mukinnyi yarasanzwe afite amasezerano azarangira tariki ya 28 Kamena 2022.
Haruna yaje muri SA Kigali avuye mu ikipe yo muri Tanzania ya Yanga mu mwaka wa 2021.
Amakuru ahari nuko Haruna Niyonzima yamaze kumvikana na AS Kigali kuba yakomeza kuyikinira undi mwaka w’imikino.Gusa bivugwa atarayisinyira ariko ibiganiro byo bisa n’ibyarangiye hasigaye kuba bahura agashyira umukono kuri aya masezerano.
Haruna Niyonzima ubu ari gukorana imyitozo nabagenzi be aho bari kwitegura umukino w’igikombe kiruta ibindi mu gihugu wa Super Cup uzayihuza na APR FC tariki ya 14 Kanama 2022.
Haruna Niyonzima capiteni wa’ikipe ya AS Kigali yamaze kumvikana n’iyi kipe kuba yayongerera amasezerano y’umwaka umwe ayikinira.