Umugore wo mu murenge wa Twumba mu karere ka Karongi witwa Nyiranzihangana Julienne bamusanze mu mugozi yapfuye, bigakekwa ko yiyahuye.
Byabereye mu mudugudu wa Nyabubare, Akagari ka Bihumbe Umurenge wa Twumba mu karere ka Karongi. Amakuru yamenyekanye kuri uyu wa 23 Gicurasi 2022.
Bakundukize Emmanuel, umugabo wa nyakwigendera niwe wabonye uyu murambo atabaza inzego z’umutekano, n’urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha RIB umurambo ujyanwa ku bitaro bya Mugonero gukorerwa isuzuma.
Bakundukize na Nyiranzihangana mu minsi ishize bagiranye ibibazo umugabo ashinja umugore kujya mu kabari agataha atinze, umugore nawe agashinja umugabo kumuca inyuma.
Unkuru dukesha IGIHE nuko umunyabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Twumba Saiba yavuze ko ubuyobozi bw’akagari bwaganirije uyu muryango ikibazo gisa n’igihoshe, ku buryo kugeza ubu hataramenyekana icyateye nyakwigendera kwiyahura.
Ati “Ubutumwa twahaye abaturage ni uko twawemerewe kwiyambura ubuzima. Wagira ibibazo, utabigira twese igihe kizagera dupfe. Nta mpamvu yo kwihutisha igihe kitaragera. Abafitanye ibibazo bage batwegera nk’ubuyobozi turahari kugira ngo tubagire inama.”
Umurambo wa nyakwigendera nyuma yo gukorerwa isuzuma mu bitaro bya Mugonero biteganyijwe ko ushyingurwa kuri uyu wa Kabiri tariki 24 Gicurasi 2022.
src:IGIHE