Kayonza: Umugabo yatawe muri yombi akekwaho gusambanya umwana w’umuhungu

Umugabo w’imyaka 38 wo mu Karere ka Kayonza yatawe muri yombi nyuma yo gukekwaho gusambanya umwana w’umuhungu w’imyaka 13 ubwo bari bajyanye kuvoma.

Ibi byabaye kuri uyu wa Gatanu ahagana saa kumi z’umugoroba mu Mudugudu wa Rwakigeri mu Kagari ka Cyinzovu, Umurenge wa Kabarondo.

Uyu mugabo ngo yajyanye n’uyu mwana bagiye kuvoma mu kugaruka uwo mwana aza abwira ababyeyi be ko yamukuyemo imyenda akamusambanya.

Umwana avuga ko bageze mu gashyamba amubwira ko agiye kumushimuta. Ngo yahise agira ubwoba ashaka kwiruka ngo amusige undi ahita amukubita umutego yikubita hasi, amukuramo agakabutura ubundi amusambanya mu kibuno.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kabarondo, Kagabo Jean Paul, yabwiye IGIHE ko uwo mugabo yahise atabwa muri yombi, icyakora ngo yisobanuye avuga ko uwo mwana amubeshyera.

Umwana yahise ajyanwa kwa muganga kuri ubu bakaba bategereje ibisubizo bya muganga.

Gitifu Kagabo yasabye ababyeyi kugirira amakenga abantu bose ku bana babo bakareka kumva ko abana b’abakobwa ari bo bonyine bahohoterwa.

Ati “Ikindi turakangurira abaturage kujya batanga amakuru hakiri kare kugira ngo niba hari uwakoze icyaha akurikiranwe ibimenyetso bigihari. Ikindi twasaba abantu kwiyubaha bakareka ingeso mbi nk’izi zikunze kugaragara zo gusambanya abana.”

Kuri ubu uyu mugabo afungiwe kuri sitasiyo ya RIB ya Kabarondo mu gihe hagitegerejwe ibisubizo byo kwa muganga.

Src:Igihe

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu,  cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu

Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara  kuri  : Tel: +250783203433,, +250783399900

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *