Kayonza: Umugabo yatewe icyuma n’umukobwa bararaye akabura ubwishyu

Umugabo w’imyaka 36 wo mu Karere ka Kayonza mu Murenge wa Mukarange, yaraye atewe icyuma n’umukobwa ukora umwuga w’uburaya nyuma yo kurarana akabura ubwishyu bari bumvikanye.

 

Ibi byabereye mu Mudugudu wa Buhondi mu Kagari ka Kayonza mu Murenge wa Mukarange mu Karere ka

Amakuru avuga ko uyu mugabo yari yagannye uyu mukobwa ukiri muto bemeranywa ibiciro, umugabo ngo yararanye na we aho akodesha mu gitondo yisatse abura amafaranga yo kwishyura bararwana birangira umugabo akomerejejwe anatabarwa n’abaturanyi b’aho uyu mukobwa aba.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mukarange, Gatanazi Longin, yabwiye IGIHE ko koko ibi byabayeho ariko ngo umugabo yakomeretse mu buryo bworoheje.

Yagize ati “Ni umukobwa w’imyaka 22 ukora uburaya, yakiriye umukiliya w’umugabo w’imyaka 36, bagira ibyo bumvikana, amaze kugira ibyo akora yanga kumwishyura, bahise barwana uyu mukobwa amutera icyuma gusa amukomeretsa mu buryo bworoheje.”

Uyu muyobozi yavuze ko abaturanyi bumvise barwana bahita baza kumutabara atarongera kumujomba icyuma, ngo bahise bahamagara irondo ry’umwuga riratabara, umugabo ahita ajyanwa ku kigo nderabuzima kuvurwa mu gihe uwo mukobwa yahise ajyanwa kuganirizwa.

Yavuze ko abantu badakwiriye kwihorera mu gihe hari ubahemukiye ahubwo bakwiriye kwegera ubuyobozi bukabafasha gukemura ikibazo.

Abakora uburaya mu Karere ka Kayonza abenshi babarizwa muri koperative bise indatwa nyuma yo kwanga kwitwa indaya, abakuze bayibarizwamo batangiye kwiga imyuga nyuma yo kuvuga ko abakiri bato bari kuza muri uyu mwuga babatwara abakiliya.

Inkuru  ya IGIHE

Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu mukajya muba aba mbere mu kubona amakuru agezweho buri munsi.Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Kanda hano udukurikirane kuri Twitter cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *