Kecapu wamenyekanye muri Bamenya yakoze ubukwe n’umusore yihebeye (AMAFOTO)

Umukinnyi kazi wa Filime Mukayizere Jalia Nelly uzwi ku izina rya [Kecapu] ukunzwe muri filime y’uruhererekane ya Bamenya, yasabwe anakobwa na Jean Luc bamaze igihe bakundana.

Muri iki gitondo cyo kuri uyu wagatandatu tariki 23 Nyakanga 2022 nibwo habaye umuhango wo gusaba no gukwa wabereye mu Mujyi wa Kigali ahazwi nko muri Mera Neza.

Uyu muhango witabiriwe nabantu batandukanye barimo abo bakinana muri Filime y’uruhererekane ya Bamenya nka Kanimba ukina ari umugabo we, Bamenya ukina ari umukozi wa bo wo mu rugo ndetse na Bijoux ukina ari musaza wa Kanimba.

Nyuma yo gusaba no gukwa imihango yo gusezarana imbere y’Imana yakomereje mu musigiti wo kuri Onatracom.

Ubwo hari tariki 27 Gicurasi 2022 aba bombi nibwo basezeranye imbere y’amategeko mu Murenge wa Gisenyi mu Karere ka Rubavu.

Urukundo rwa Kecapu na Jean Luc rwatangiye mu mwaka wa 2010 aho nyuma yaje no kumwambika impeta amusaba ko babana akaramata undi nawe abyemera atazuyaje.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu,  cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu

Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara  kuri  : Tel: +250783203433,, +250783399900

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *