Umwana w’umuhungu w’imyaka icyenda wambaye umwenda w’ishuri yahagaritswe na polisi mu murwa mukuru Nairobi wa Kenya, ubwo yari atwaye imodoka yerekeza ku ishuri ari kumwe na se wari wicaye mu mwanya w’imbere w’umugenzi.
Iyi modoka yo mu bwoko bwa ‘saloon’ yahagaritswe mbere yuko yinjira ku ishuri ritari irya leta ry’i Athi River, mu gace ko mu nkengero ya Nairobi.
Hari nyuma yuko polisi yirukankanye iyo modoka ubwo uwo muhungu yayongereraga umuvuduko, amaze gusabwa guhagarara.
Mushiki we muto kuri we, yasanzwe yicaye mu ntebe y’inyuma muri iyo modoka, na we yambaye umwenda w’ishuri.
Amakuru avuga ko uwo muhungu yari arimo kugenda ku muvuduko mwinshi mu muhanda munini wa Nairobi-Mombasa, umwe mu yigendamo imodoka nyinshi.
Se w’uwo muhungu yatawe muri yombi nyuma y’ibyo byabaye ku wa gatatu, ariko abo bana babiri nyuma bajyanwe ku ishuri batwawe mu modoka ya polisi, nkuko bitangazwa n’ikinyamakuru the Daily Nation cyo muri Kenya.
Mu butumwa Police yashyize kuri Twitter yagize iti: “Iki gikorwa, kitari icyo kudashyira mu gaciro gusa ahubwo kirenga no ku mategeko yo kugenda mu muhanda, cyashyize mu byago bikomeye umwana n’abandi bakoresha umuhanda”.
https://t.co/cj70lxFPz6.
The National Police Service strongly condemns the irresponsible action by a parent who permitted his 9-year old son to drive a saloon car along the busy Nairobi-Mombasa highway.— National Police Service-Kenya (@NPSOfficial_KE) August 25, 2022
Polisi yavuze ko se w’abo bana azagezwa mu rukiko.
Yongeyeho iti: “Ucyekwa yanarenze ku mategeko arengera abana aha inshingano ababyeyi yo kurinda abana icyabagirira nabi n’icyabateza ibyago”.
Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu, cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu
Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara kuri : Tel: +250783203433, +25078339990