Mu mujyi wa Kilifi muri Kenya, abantu bane bishwe n’inzara abandi bajyanwa mu bitaro nyuma yo kumara iminsi biyiriza ubusa, bategereje ko Isi irangira.
Polisi ya Kenya yatangaje ko abapfuye bakekwa kuba abayoboke b’idini Good News International Church ry’umupasiteri witwa Paul Mackenzie.
Ngo bari bamaze iminsi biyiriza basaba Imana guhagarika imperuka bari baburiwe ko igiye kuba.
Abantu 11 nibo batabawe bajyanwa kwa muganga ariko batandatu muri bo bararembye cyane.
Polisi yatangaje ko igishakisha kuko amakuru avuga ko abiyirije bari benshi, aho bari bagiye mu ishyamba.
Pasiteri Mackenzie amaze igihe acungirwa hafi na Polisi kubera inyigisho ze zishishikariza abayoboke be kwiyiriza kugeza bapfuye kugira ngo bazajye mu ijuru.
Uyu mushumba ntiyatawe muri yombi nubwo Polisi yamugezeho kuko hari urundi rubanza akiburana aho yemerewe kuburana adafunze. Urwo rubanza arimo rushingiye ku rupfu rw’amayobera rw’abana babiri rwabaye mu minsi ishize, aho bikekwa ko abifitemo uruhare kuko ababyeyi b’abo bana bari abayoboke be.
Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu, cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu.