Kera kabaye ibinyampeke byo muri Ukraine byatangiye koherezwa mu mahanga

Hamaze iminsi ikibazo cy’ibikomoka kubinyampe cyarabaye ikibazo kubera intambara iri hagati y’igihugu cya Ukraine n’Uburusiya ibi bikaba byaragize ingaruka kubiciro byatumbangiye kuburyo budasanzwe.

Hagiye habaho ibiganiro bitandukanye mu rwego rwo gushaka uko ibinyampeke byaheze ku byambu byakoherezwa mu mahanga mu gufasha inganda zikoroherezwa kubona ibyo zikoresha bityo n’abatuye isi hirya no hino bagahendukirwa n’ibikomoka ku ibinyampeke.

Gusa byagiye bigorana kubera kudahuza ibitekerezo kuri iki kibazo kumpande zombi,gusa kuri iyi nshuro bisa naho bitangiye gufata umurongo.

Ku geza ubu icyiciro cya mbere cyo kohereza mu mahanga ibinyampeke byo muri Ukraine cyatangijwe kuri uyu wa Mbere nyuma y’amasezerano agenga iki gikorwa iki gihugu cyasinyanye n’u Burusiya mu kwezi gushize.

Ibihugu byombi bifashijwe n’Umuryango w’Abibumbye ndetse na Turukiya byemeranyijwe ko ibinyampeke byo muri Ukraine bigomba koherezwa mu mahanga binyuze mu Nyanja y’Umukara.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Ukraine, Dmytro Kuleba, yatangaje kuri uyu wa Mbere ko ashima intambwe yatewe yatumye icyiciro cya mbere kibasha koherezwa kinyujijwe ku cyambu cya Odesa kuva aho u Burusiya butereye Ukraine muri Gashyantare uyu mwaka.

Yagize ati “Ni umunsi w’ubutabazi ku isi cyane cyane ku nshuti zacu zo mu Burasirazuba bwo Hagati, Aziya na Afurika, kubera ko ibinyampeke bya mbere byo muri Ukraine byavuye muri Odesa nyuma y’amezi menshi u Burusiya bubyimye inzira.”

Yavuze ko Ukraine yiyemeje kuba umufatanyabikorwa wizewe kandi ari ko izakomeza mu gihe u Burusiya bwakubahiriza ibibureba muri aya amasezerano.

Ibyo binyampeke bigera kuri toni ibihumbi 26 z’ibigori byoherejwe mu Mujyi wa Tripoli muri Liban ariko biteganyijwe ko bibanza gukorerwa igenzura muri Istanbul kuri uyu wa Kabiri bikabona gukomeza urugendo.

Kuba ibinyampeke byo muri Ukraine bitabashaga kuva mu gihugu uhereye igihe u Burusiya bwashoreje intambara ku wa 24 Gashyantare 2022, byatumye ababarirwa muri za miliyoni ku isi bugarizwa n’ibibazo by’ibura ry’ibiribwa.

Amasezerano hagati y’u Burusiya na Ukraine yabereye i Istanboul muri Turukiya. Biteganyijwe ko azamara iminsi 120, agakurikiranwa na Turukiya, Umuryango w’Abibumbye, u Burusiya na Ukraine aho buri rwego ruzaba ruhagarariwe. Azaba ashobora kuvugururwa mu gihe impande zombi zaba zibyemeranywaho.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu,  cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu

Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara  kuri  : Tel: +250783203433, +250783399900

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *