Umuyobozi w’agateganyo mukuru wa RURA, Patrick Baganizi, yavuze ko amakoperative mashya y’abamotari agiye guhabwa umucungamutungo uhembwa na Leta.
RBA yatangaje aya makuru ivuga ko mu Mujyi wa Kigali hamaze gushyirwaho koperative nshya 5 z’abamotari. Mu karere ka Nyarugenge hari koperative 2 muri Gasabo hari 2, na ho muri Kicukiro hakaba koperative 1.
Justin Uwizeye, umwe mu batanze igitekerezo kuri Twitter kuri iki cyemezo ati: “Ikibazo cya koperative ni kimwe mu Rwanda hose. Gusa iyaba izi RURA itari yivanze mu byazo kuko nta wutanga icyo adafite. RURA nayo ibyayo byarayinaniye none izafasha iki koperative tutabeshye?”
Iki cyemezo gufashwe nyuma y’aho koperative zari zisanzwe ziseshwe bitewe n’imikorere mibi.
Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu, cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu.
Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara kuri : Tel: +250783203433,, +250783399900.
z