Urwego rw’igihugu Ngezura mikorere (RURA) rwamaze gutangaza imihanda mishya yuzuye,ndetse runagaragaza ko igiye gushyirwamo imodaka zitwara abagenzi(buses) mu rwego rwo korohereza abatuye muri utwo duce,yanasabye kandi abashaka gukora uyu murimo muri utwo duce dushya kubisabira uruhushya.
Ibi babaye nyuma y’uko bigaragaye ko uyu mujyi ukomeza kugenda waguka, n’imihanda ikagurwa bityo abayituriye bakarushaho gukenera serivisi zo gutwara abagenzi.
Mu itangazoRURA yashyize ku rubuga rwayo rwa Twitter tariki 21 Mutarama 2022, rigira riti “Ku bufatanye n’Umujyi wa Kigali, hagaragajwe ko imihanda ikurikira ikeneye imodoka, RURA ikaba isaba abifuza gukorera muri iyo mihanda babisaba banyuze ku rubuga rwa RURA (www.rura.rw) basanzwe basabiraho impushya zo gukora uwo murimo (Licence)”.
Imihanda igiye gushyirwamo imodoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange irimo umuhanda Karuruma-Gihongwe-Rubingo, Rutunga-Nyacyonga (via Kajevuba), Nyacyonga-Masoro, Nduba-Nyacyonga via Gasanze, Miduha-Nyanza, Remera-St Joseph via Kabeza, Kimironko-Azam-Bumbogo, Kabuga-Mbandazi, Nyanza-Nyarurenzi na Nyabugogo-Kanogo-Akarekare-Cyumbati.
Urwego genzuramikorere ruvuga ko no muri iyo mihanda mishya hagomba gukoreshwa ikoranabuhanga mu kwishyura ingendo (Cashless), hifashishijwe amakarita y’ibigo bibifitiye impushya ari byo AC Group Ltd cyangwa Centrika Ltd.