Kigali: Imodoka yahiriye mu muhanda

Mu Karere ka Kicukiro, mu Murenge wa Gikondo kuri feu rouge igana Rwandex uvuye mu Mujyi rwagati imodoka yo mu bwoko bwa Benz yafashwe n’inkongi irakongoka.

Amakuru  dukesha IGIHE avuga ko umushoferi yabonye ko imodoka itangiye gucumba umwotsi, agahita ayivamo ariko yo ikomeza kwaka.

Mu magambo make, umushoferi wayo Ntaganzwa Soda yabwiye IGIHE ko nta byinshi yavuga bitewe n’uko ataratuza.

Yagize ati “Rero muri kumpamagara muri benshi kandi ndacyari muri parapara, ibiki byose n’ibyo nkiri gutegura bindi ngomba gushyira ku murongo mwakihangana mukampamagara maze gutuza.”

Byasabye gutegereza Ishami rya Polisi rishinzwe kuzimya no gukumira inkongi, ariko naryo ryahageze risanga iyo modoka yakongotse.

Umuvugizi wa Polisi, Ishami rishinzwe Umutekano wo mu Muhanda, SSP Irere René, yabwiye IGIHE ko icyateye iyo nkongi kitaramenyekana ariko ko iperereza rikomeje.

Yagize ati “Impanuka yo twayimenye, yageze I Gikondo ifatwa n’inkongi y’Umuriro hanyuma urwego rwa Polisi rushinzwe gutabara no kuzimya ahabaye inkongi rurahagera rurayizimya ariiko yari yarangije gukongoka. Iperereza rigiye gukorwa kugira ngo impamvu yabiteye imenyekane neza.”

Yakomeje asaba abashoferi kurushaho gukoresha isuzuma ry’ibinyabiziga byabo mu rwego rwo kwirinda impanuka nk’izo zishobora kuba.

Ati “Ubutumwa twatanga ni uko abantu barushaho kujya bakoresha isuzuma ry’ibinyabiziga byabo ku gihe, kuko umushoferi yavuze ko nta tabi yari ari kunywa, kandi ngo nta kindi kintu yari afite cyateza inkongi muri iyo modoka.”

Ubusanzwe impanuka nk’izi ntizikunze kubaho ariko zishobora kuba zitewe ahanini no kuba insinga z’imodoka zakoranaho zigateza circuit biturutse ku kuba zarashyizwemo nabi cyangwa zarangiritse n’ibindi bitandukanye.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *