Kigali: Mu bitaro byakira abarwayi ba covid-19 hasigaye umurwayi umwe gusa wa Covid-19

RBC iratangaza ko mu bitaro byo mu Mujyi wa Kigali hasigaye umurwayi umwe gusa wa Covid-19, bitewe n’uko ubwandu bukomeje kugabanuka.

Uyu murwayi usigaye ari mu bitaro bya Nyarugenge ari nabyo bitaro byonyine mu Mujyi wa Kigali byari bisigaye bikirimo kwakira abagaragayeho ubwandu bw’iki cyorezo, kuko andi mavuriro yose yavurirwagamo Covid-19 muri Kigali amaze iminsi yaratangiye gutanga serivisi zisanzwe.

Imbaraga zashyizwe  Mujyi wa Kigali ku gutanaga urukingo rwa Covid 19 kaba hamaze gukingirwa  90% by’abantu bafite imyaka 18 kuzamura, hakabaho no gukwirakwiza inkingo hirya no hino mu ntara ndetse n’uburyo bwo guha abarwayi umwuka kwa muganga mu gihe barebye bwikubye inshuro zirenze eshatu, hamwe no kuboneka kw’imiti ifasha abarwayi igihe barwaye Covid-19 kuba bakira vuba, ngo hari icyo byafashije ku buryo byatumye abantu bahitanwaga na yo ndetse n’abuzura mu bitaro bagabanuka.

Dr. Sabin Nsanzimana umuyobozi wa RBC, avuga ko nyuma y’uko hafungurwa ibikorwa byinshi bitandukanye birimo iby’imikino n’imyidagaduro bagenda bafata ibipimo ku bantu batandukanye, gusa ngo ibisubizo bigaragaza ko mu Mujyi wa Kigali biri ku rwego rwiza.

Ati “Ikirimo kugaragara cyane mu Mujyi wa Kigali ni uko Covid-19 ikiri munsi ya 0.5% ku bantu dupima, ni ishusho nziza. Icyo tubona kindi ni uko abaturuka mu ntara binjira mu Mujyi wa Kigali, ariho harimo kuzamo imibare y’abinjira bafite ubwo burwayi, ari na ho dushishikariza y’uko umuntu ufite ibimenyetso cyangwa uceka ko yaba yarahuye n’urwaye yinjira mu Mujyi wa Kigali, yaba aje gusura abavandimwe n’inshuti cyangwa mu bucuruzi bundi, agomba na we kwitwararika ndetse akipimisha kugira ngo atazana ubwo burwayi”.

Usibye kuba ubwandu buri munsi ya 0.5% mu Mujyi wa Kigali, ngo no mu gihugu hose ubwandu bugeze munsi ya 1%, gusa ngo nta wavuga ko bizikora bikomeze ari uko bimeze, nk’uko Dr. Nsanzimana abisobanura.

Ati “N’umusaruro mwiza dukuye mu kwihangana abantu bagize, ariko noneho tugafatanyiriza hamwe kubigumisha kuba byiza. Turegera iminsi mikuru, turegera igihe abantu baba bashaka basa n’abiyishyura igihe cyashyize, ibyo nibyo akenshi usanga biturukamo n’ibibazo dushingiye no ku byo mu bindi bihugu bagiye banyuramo”.

yagumye gutangaza agira ati “N’ubwo imibare ya Covid-19 isa neza uyu munsi mu Rwanda, nta bari mu bitaro benshi ni na byiza, mu bitaro bya Nyarugenge hasigayemo umuntu umwe gusa, n’ikintu tutaherukaga, hari hashize amezi arenga atatu ndetse no mu ntara ndumva ari n’umurwayi umwe mu ntara y’Iburengerazuba mu bitaro bya Kibuye. Ahandi tuvurira abo mu burengerazuba, biragaragara ko covid-19 yagabanutse cyane, n’ingufu z’urukingo, n’ingufu z’ibikorwa byinshi abantu bakoze, ari na yo mpamvu navuga ngo ni byiza ariko ntitugire ngo byarangiye”.

Dr Sabin Nsanzimana
Dr Sabin Nsanzimana
Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu mukajya muba aba mbere mu kubona amakuru agezweho buri munsi.Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Kanda hano udukurikirane kuri Twitter cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *