Polisi y’u Rwanda ishami rishinzwe kurwanya magendu n’ibindi byaha (ASOC), tariki ya 09 Gicurasi, ryafashe umugabo witwa Iyakaremye Primien ukurikiranyweho gukwirakwiza amavuta yangiza uruhu azwi nka mukorogo.
Iyakaremye Primien w’imyaka 44 y’amavuko, yafatiwe iwe mu rugo mu Mudugudu wa Kadobogo, Akagari ka Nyabugogo, Umurenge wa Kigali, Abapolisi bakaba bamusanganye amacupa y’amavuta atemewe gukoreshwa mu Rwanda kuko yangiza uruhu yari afite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda 245,900.
Iyakaremye yavuze ko aya mavuta yayahawe n’umugore witwa Uwiragiye Grace utuye mu Karere ka Rubavu, aho ayinjiza mu gihugu ayakuye muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.
Hari amoko 1,342 y’amavuta atemewe gucururizwa mu Rwanda kuko arimo ibinyabutabire byangiza uruhu rw’uyisize.
Umuvuguzi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera, yihanangirije uwo ari we wese ucuruza cyangwa winjiza mu gihugu amavuta yangiza uruhu.
Yagize ati: “Polisi ikomeje ibikorwa byo gufata abantu bacuruza amavuta yangiza uruhu, yaba abayinjiza mu gihugu ndetse n’abayacuruza mu maduka atandukanye.”
Iyakaremye yashyikirijwe Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rukorera kuri sitasiyo ya Kigali, ngo hakurikizwe amategeko, mu gihe Uwiragiye ari gushakishwa ngo na we afatwe.
Ibin byaha abaye abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.