Umugabo utamenyekanye imyirondoro yagaragaye yapfiriye ku muhanda uherereye mu Mudugudu wa Sangwa, Akagari ka Kabeza mu Murenge wa Muhima nyuma y’aho yari amaze amasaha make ari gusabiriza abahisi n’abagenzi.
Ahagana saa munani n’igice zo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 25 Ukuboza 2021, nibwo umurambo w’uyu mugabo wagaragaye ku muhanda ugana ku ishuri ryisumbuye rya APACOPE riherereye mu Murenge wa Muhima.
Abaturage babwiye ubuyobozi bw’Umurenge wa Muhima ko batunguwe no kubona umurambo w’uyu mugabo bitewe n’uko biriwe bamubona ari gusabiriza.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muhima, Mukandori Grace, na we yabwiye IGIHE ko uyu mugabo yapfuye saa munani n’igice z’amanywa mu gihe abaturage bamubonaga asabiriza ahagana saa yine.
Yagize ati “Abaturage baravuga ko mu gitondo bamubonaga asabiriza kugera mu munani n’igice nyuma ngo nibwo umusekirite wamubonaga asabiriza yahamagaye abashinzwe umutekano ku murenge wacu ababwira ko ari kubona ari gucika intege.”
Yakomeje avuga ko inzego za polisi na RIB zahise zihagera zisanga yamaze gushiramo umwuka anashimangira ko uyu muturage atari uwo muri aka gace.