Kuwa gatandatu tariki 10 Ukuboza mu mujyi wa Kigali habaye agashya kadasanzwe aho umugabo yirukanywe mu bukwe bw’umukobwa bahoze bakunda kubera gufuha ku mugabo wari wasezeranye nuwo mu kobwa.
Inkuru dukesha igihe ivuga ko uyu mugabo hatifujwe gutanagaza amazina ye ubwo yabaraga inkuru y’ibyamubayeho yahishuye ko yatashye ubukwe ku butumire bw’umukobwa bahoze ari inshuti zikomeye.
Ati “Ibimbayeho ni igitangaza, ni ubwa mbere nari mbibonye aho umuntu yirukanwa mu bukwe. Igitangaje ni uko ari njye byabayeho.”
Uyu mugabo udahisha ko yakundanye n’umukobwa wakoze ubukwe ndetse ko hari ibihe byiza bagiranye, ahamya ko bari baratandukanye ndetse ari nayo mpamvu uwahoze ari umukunzi we yamutumiye mu bukwe.
Icyakora nubwo avuga ko bari baratandukanye, ahamya ko umuhungu wari utangiye urugendo rw’urukundo n’umukobwa atigeze abashira amakenga.
Ati “Ntabwo yigeze yizera ko twatandukanye, yatekerezaga ko wenda tukigira ibiduhuza, gusa mu by’ukuri ntabyo twari inshuti zisanzwe.”
Bitewe n’uko yifuzaga gutaha kare ngo ajye kureba umukino w’u Bufaransa n’u Bwongereza, uyu mugabo yageze ahabereye ubukwe kare ndetse aparika ahirengeye ku buryo atari bugorwe no kubona inzira yo gusohoka atashye.
Ubwo abageni bari bageze aho bagiye kwakirira abashyitsi babo, abandi bose barinjiye maze umusore abwira umugore we ko adashobora kwinjira mu gisharagati mu gihe nyiri imodoka abonye yaba akikirimo.
Ibi uyu musore yabitewe n’uko yari afite amakuru y’uko uyu mugabo yigeze kukanyuzaho mu rukundo n’iyi nkumi, ndetse atizeye umubano wabo.
Ni ibintu byafashe umwanya kuko ntawe bashakaga kubwira impamvu abageni batari kwinjira mu gisharagati, yewe n’umugore byari byamurenze amarira atangiye kugwa.
Umwe mu bo mu muryango w’umugore wari uzi umubano we n’uyu mugabo, yaje gutera intambwe aramwegera amubwira ko nyiri ubukwe yanze kwinjira mu gisharagati mu gihe akikirimo.
Nguko uko umugabo yahisemo guca mu karyango k’inyuma mu ihema ryabereyemo ubukwe, yatsa imodoka aragenda, abageni babona kwinjira ahari hagiye kubera ubukwe ibirori birakomeza, undi na we ajya kwirebera imikino y’igikombe cy’Isi aha akaba ari naho twahuriye.
Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu, cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu.
Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara kuri : Tel: +250783203433,, +250783399900.