Itorero ryitwa Ebenezer rifite icyicaro i Kigali ku Kacyiru rivuga ko urusengero rwaryo ruri i Kinyinya mu Kagari ka Kagugu, mu Mudugudu wa Giheka rurimo kugurishwa amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni 300.
Ubuyobozi bw’iryo torero buvuga ko urusengero rugurishwa rufite ubushobozi bwo kwakira abantu barenga ibihumbi bibiri bicaye bose, kandi rukagira inzu zo ku ruhande (annexes), parikingi yakwakira imodoka 200 hamwe n’ubusitani.
Umwe mu bakuru b’iryo torero avuga ko badaciririkanya kuko ngo igiciro gihamye ari amafaranga y’u Rwanda miliyoni 300 zuzuye.
Yagize ati “Nta madeni dufitiye abantu, impamvu (turugurishije) ni uko hariya(i Giheka) ni Umudugudu, ariko turashaka kubaka ku cyicaro ku Kacyiru inzu igeretse.”
Uwo muyobozi avuga ko abantu bajyaga basengera muri iryo torero hari uburyo bateguriwe bwo gusenga, aho gufata urugendo rurerure rwo kuva i Giheka bajya ku Kacyiru ku cyicaro (hafi y’ahakorera Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI).
Hari amakuru avuga ko abayobozi barwo bakeneye amafaranga yo kubaka urusengero rugeretse ku Kacyiru, kandi ko badashaka gufata imyenda muri Banki.
Icyakora bamwe mu babonye ubu butumwa bw’urusengero rugurishwa ku mbuga nkoranyambaga babifashe nk’ibintu bidasanzwe. Bamwe bibaza uburyo inzu y’Imana igurishwa, abandi bakibaza niba abakirisitu bashobora kuba bararutanzeho imisanzu mu kurwubaka, niba batabihombeyemo, cyangwa niba barahawe ijambo mu gufata icyo cyemezo cyo kurugurisha.
Abandi bo bibazaga niba uwahagura yahatwarana n’abo bakirisitu bahasengeraga, abandi bakibaza niba bashobora kuhagura bakahakoresha icyo bashaka. Harimo n’ababazaga niba bashobora kuhagura bakahashinga akabari cyangwa bakahashyira ibindi bikorwa by’imyidagaduro.
Inkomoko:kigalitoday
Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu, cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu.
Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara kuri : Tel: +250783203433,, +250783399900.