Kuri uyu mu goroba, mu karere ka Nyarugenge Umurenge wa Muhima, Akagari k’Amahoro, Umudugudu w’Amizero,mu mujyi wa Kigali ahitwa ku kinamba habereye impanuka ikomeye y’imodoka y’ikamyo ya HUWO ubwo yaburaga feri ikarenga umuhanda abantu batandatu bahita bahasiga ubuzima.
Iyi modoka ubwo yaburaga feri yagendaga igonga abagenzi bagendaga n’amaguru, nyuma irenga umuhanda.
Abapfue barimo shoferi w’iriya kamyo, n’abanyamaguru batanu (5). Hakomeretse abantu bane (4) barimo uwafashaga umushoferi (turn-boy) w’ikamyo, n’uwari utwaye ivatiri.
Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu, cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu.
Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara kuri : Tel: +250783203433,, +250783399900