Rwakaza Edgar w’imyaka ni umusore w’imyaka 19 y’amavuko wari utuye mu Murenge wa Masaka, Akarere ka Kicukiro yishwe n’umuntu bikekwa ko ari umujura, wamutunguye aryamye mu ruganiriro.
Mu ijoro ryo kuwa Kabiri tariki ya 7 Nzeri 2021. nibwo Byaje kugaragara ko ashobora kuba yishwe n’abajura kuko Televiziyo yari atunze yaburiwe irengero.
Amakuru dukesha IGIHE nuko uyu musore yabanaga na mushiki we, ngo uyu musore na mushiki we babanje kwikanga umujura bataryama, bamukabukiye bagira ngo yagiye, naho yihishe hafi aho.
Ubwo mu rukerera uyu musore na mushiki ubwo bari basinziriye, yaje yica urugi arinjira ariko nyakwigendera kuko yari yaraye mu ruganiriro aramwikanga bituma ahita amukubita umuhoro mu mutwe.
Um Segatashya Alexis,unyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Masaka,yatangaje ko iperereza ryahise ritangira kugira ngo hamenyekane uwishe uyu musore.
Ati “ Bagize ngo yagiye naho yari akiri muri urwo rugo. Nyuma yo kwikanga umujura , umuhungu yiryamiye mu ruganiriro nibwo uwo umujura yaje kigaruka yasinziriye amena idirishya yica urugi undi amwikanze ahita amutemagura.”
Mushiki wa Rwakaza wari mu kindi cyumba Ubwo yinjiraga muri salo,yagize ubwoba, atabaza umujura amaze kugenda.
Ati “ Yaracecetse nyuma atabaza umuturanyi aratabara bajyana umurwayi ku bitaro bya Masaka agezeyo nabo bamwohereza i Kanombe ejo ariko bigeze mu saa tatu za mu gitondo batugezaho amakuru y’uko yitabye Imana.”
Umunyamabanga shingwabikorwa w’umurenge yavuze ko bikekwa ko ubu bujura bwaba bwarakozwe n’uwari umuzamu w’iyi nzu umuryango wa Nyakwigendera wari umaze igihe gito uguze.
Ati “ Harakekwa umuzamu warindaga inzu babagamo kuko bahimukiye vuba kandi bigaragara ko uwaje kwiba yari azi aho urugi barwicira.”
RIB yahise itangira gukora iperereza
Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu mukajya muba aba mbere mu kubona amakuru agezweho buri munsi.Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Kanda hano udukurikirane kuri Twitter cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube