Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu yamaze gukomorera amadi yose aho ashobora kuzajya akoresha amateraniro y’amasengesho ya buri munsi mu gihe ubusanzwe hari hemewe aba rimwe mu cyumweru kubera ingamba zo kwirinda Covid-19.
Icyorezo cya Covid-19 kitaraza , amadini n’amatorero hafi ya yose mu Rwanda yakoreshaga amateraniro umunsi uwo ariwo wose, gusa byaje guhinduka insengero zirafungwa n’aho zifunguriye izemerewe gukora zigakoresha amateraniro rimwe mu cyumweru.
Mu idini ya Kiliziya Gatolika, misa ziba ku cyumweru gusa mu gihe Abayisilamu basanzwe bafite ihame ryo gusenga gatanu ku munsi, bo bemerewe kujya mu musigiti ku wa Gatanu gusa.Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu yatangaje ko yakiriye Ubuyobozi bw’Umuryango w’Abayisilamu n’ubwa Kiliziya Gatolika mu Rwanda busaba kwemerwa gusenga buri munsi nk’uko byari bisanzwe.
Iti “ Tumaze kubijyaho inama n’izindi nzego, turabamenyesha ko bemerewe gusenga buri munsi bubahiriza amabwiriza yashyizweho yo kwirinda COVID-19.”
ku rukuta rwa Twitter rwa MINALOC yacishijeho ubutumwa bugira buti”andi madini n’amatorero asanzwe aterana mu mibyizi nayo yemerewe, gusa akubahiriza ingamba zo kwirinda COVID-19.
Iki cyemezo kireba gusa amadini n’amatorero yemewe mu Rwanda muri Kiliziya, insengero n’imisigiti byari bisanzwe byemerewe gusenga kuko byujuje ibisabwa.
Nyuma yo kugezwaho ubusabe bwagaragajwe n'Ubuyobozi bw'Umuryango w'Abayislam ndetse n'Ubw'Abayobozi ba Kiliziya Gatolika mu Rwanda busaba kwemerwa gusenga buri munsi nk'uko byari bisanzwe biri mu mikorere yabo, tumaze kubijyaho inama n'izindi zego,
1/2
— Ministry of Local Government | Rwanda (@RwandaLocalGov) October 2, 2021
Andi madini n’amatorero asanzwe aterana mu mibyizi nayo aremerewe, akubahiriza ingamba zo kwirinda COVID-19.
ICYITONDERWA:Iyi gahunda ireba gusa amadini n'amatorero yemewe mu Rwanda muri za Kiliziya/Insengero/Imisigiti byari bisanzwe byemerewe gusenga kuko byujuje ibisabwa.
3/3
— Ministry of Local Government | Rwanda (@RwandaLocalGov) October 2, 2021
Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu mukajya muba aba mbere mu kubona amakuru agezweho buri munsi.Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Kanda hano udukurikirane kuri Twitter cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube