Kiliziya Gatolika yateguye amasengesho yo gusabira u Burusiya na Ukraine

Kiliziya Gatolika mu Rwanda hamwen’izindi zo ku Isi mu gusengera ibihugu by’u Burusiya na Ukraine, bimaze ukwezi biri mu ntambara imaze kugwamo abantu benshi.

 

Ni igikorwa cyiswe “kwegurira umutima utagira inenge wa Bikira Mariya Kiliziya, abatuye isi, by’umwihariko Abarusiya n’Abanya-Ukraine.”

Uretse ingaruka z’ibintu n’ubuzima birimo kwangizwa n‘itambara, iyi ntambara imaze guteza ibibazo bikomeye by’ubukungu ndetse ibiciro by’ibicuruzwa byinshi nk’ibijyanye n‘ingufu, bikomeje gutumbagira.

Musenyeri Philippe Rukamba uyobora Inama y’Abepiskopi gatolika mu Rwanda, yashishikarije abakristu gatolika kwifatanya na Papa Fransis muri icyo gikorwa.

Hari amakuru ko mu gitondo cyo ku wa Kabiri 22 Werurwe 2022, Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky yasabye Papa Francis kuba umuhuza mu mishyikirano hagati ya Kyiv na Moscou.

Papa Francis yateguye aya masengesho ashaka ko abakristu gatolika bahurira hamwe, mu isengesho ryo gusabira biriya bihugu.

Musenyeri Rukamba yavuze ko kuba intambara ya Ukraine n’u Burusiya ihuje ibihugu by’ibihangange kandi bimenyereye cyane imirwano, ari ibintu bihangayikishije isi yose, by’umwihariko Kiliziya gatolika.

Ati “Iyo mu bihugu nka biriya by’abakristu, by’abantu bavuga ko bemera Kristu, intambara ishobora kubaho, noneho ukongeraho ko iyo ntambara ishobora no gutuma ibindi bihugu bijyamo […] ni ibintu biteye impungenge, ni ibintu bibi.”

 

“Ni yo mpamvu Papa yashatse ko dufatanya muri iki gikorwa cyo gusenga, dusabira isi, dusabira abantu kugira umutima mwiza, gushaka ukuntu barangiza ibibazo byabo aho kubirangiriza mu kwicana.”

Mu ibaruwa yandikiye Abasaserdoti, Abiyeguriye Imana n’abandi, Musenyeri Rukamba yakomeje

ati “Muri Katedrale, mu ma Kiliziya yose ya Diyosezi kimwe n’ahandi hantu hatagatifu, Abasaserdoti bose, Abiyeguriyimana ndetse n’imbaga y’Abakristu musabwe gushyira hamwe mu isengesho tuzavuga ku wa gatanu tariki ya 25 Werurwe 2022, twambaza Umubyeyi Bikira Mariya kugira ngo akomeze aduhakirwe ku Mana.”

Papa Fransis aheruka guhamagarira abakristu gatolika gufata iminsi yo gusiba kurya no gusengera amahoro muri Ukraine, ku ya 26 Mutarama na 2 Werurwe 2022.

Muri icyo gihe Papa yasabaga Imana imbabazi mu izina ry’abantu “bakomeje kunywa amaraso y’abapfuye bashwanyagujwe n’intwaro.”

Mu isengesho ryagenewe gusengera biriya bihugu harimo ahagira hati “Mubyeyi w’Imana n’uwacu, tuguhaye kandi tweguriye ku mugaragaro Umutima wawe Utagira inenge, Kiliziya n’abatuye isi bose, by’umwihariko Abarusiya n’abanya-Ukraine. Akira iki gikorwa dukoranye icyizere n’urukundo; hagarika intambara, zanira isi amahoro.”

Hari n’aho bavugamo ngo “Binyuze kuri wowe, Impuhwe z’Imana nizikwire ku isi, maze agahenge k’amahoro gatangire gususurutsa iminsi yacu.”

 

Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu mukajya muba aba mbere mu kubona amakuru agezweho buri munsi.Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Kanda hano udukurikirane kuri Twitter cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *