Umugore w’imyaka 41 utuye mu Murenge wa Kimisagara mu Karere ka Nyarugenge yashenguwe no gusanga umugabo we ahetse umukozi wabo wo mu rugo nyuma yo gusangira ibyishimo byo mu gitanda.
Mu kiganiro uyu mugore yagiranye na IGIHE, yemeje ko abaye mu buzima bubi nyuma yo gufata umugabo we ari kumuca inyuma.
Mu ijoro ryo ku wa Kane, tariki ya 11 Kanama 2022, ni bwo uyu mugore yabonye umugabo we amaze gusambana n’umukobwa umaze imyaka itanu abakorera akazi ko mu rugo.
Avuga ko umugabo we yabyutse mu gicuku agira ngo agiye mu bwiherero abonye atinze yigira inama yo kujya kumureba bahurira mu nzu ahetse umukozi.
Yagize ati “Twahuye muri koridoro ahetse umukozi birantungura mubaza ibyo arimo abura ibyo ansubiza atangira kurya iminwa.”
Akomeza avuga ko yahise anabaza uwo mukobwa ibyo barimo aba ari we umubwira uko byagenze.
Yagize ati “Umukozi nabaye nk’aho mukanga ahita ambwira ngo ambwiye ngo reka amuheke kugira ngo ntumva ibirenge byabo bose.”
Uyu mugore yongeyeho ko nyuma yo gufata umugabo we asambana n’umukozi batabanye neza ndetse yifuza ko batandukana.
Yakomeje ati “Nta kintu kibabaza nk’icyo, uzi kubona umugabo wawe aguca inyuma noneho agasambana n’umukozi wawe? Ubwo se umukozi we yazongera kukubaha.”
Uyu mugore yavuze ko yemeye kuryamana na shebuja nyuma yo kumwizeza ko azamwongeza umushahara no kumuha ibihumbi 10 Frw.
Nyuma yo gushengurwa n’ibyo yiboneye n’amaso ye, uyu mugore yirukanye umukozi we wo mu rugo ndetse kuri ubu ari kurara mu cyumba cy’abana mu gihe ategura gusaba gatanya mu nkiko.
Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu, cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu
Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara kuri : Tel: +250783203433, +250783399900