Mu Karere ka Kirehe hamenwe litiro 2,036 z’inzoga zitujuje ubuziranenge zafatiwe mu baturage. Ni inzoga zafashwe na Polisi y’u Rwanda mu gihe cy’amezi ane.
Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe, Bruno Rangira yibukije abaturage ingaruka zituruka ku nzoga zitujuje ubuziranenge.
yagizati “Muri iki gihe murimo mugomba kumva ingaruka zituruka ku kunywa inzoga zitujuje ubuziranenge ku buzima bwa muntu kuko hari abahaburira ubuzima. Ni uruhare rwa buri muntu kugira ngo turwanye izi nzoga zicike mu muryango nyarwanda, byose bizagerwaho binyuze mu gutanga amakuru aho tuzibonye hose zikorwa cyangwa zicuruzwa.”
Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Kirehe, SP Jean Berchmans Dusengimana yasabye abaturage kwirinda kunywa izo nzoga zitujuje ubuziranenge.
Yagize ati” Turabakangurira kujya mubanza kwitondera inzoga mugiye kunywa, mukabanza kureba ko zujuje ubuziranenge, ko zitarengeje igihe ndetse munarebe ko zujuje amabwiriza y’ubuziranenge. Ibi bizabafasha kwirinda ingaruka zagira ku buzima bwanyu ndetse no kwirinda ibyaha bikorwa biturutse ku businzi bw’izi nzoga.”
Yakomeje ashimira urubyiruko rw’bakorerabushake ku ruhare rwabo mu guteza imbere abaturage abasaba gukomeza kwibanda ku gukumira ibyaha bitaraba. Yabashimiye uruhare rwabo bakomeza kugaragaza mu kurwanya ikwirakwizwa ry’icyorezo cya COVID-19 abakangurira gukomeza ubukangurambaga mu baturage babashishikariza kwikingiza icyorezo cya COVID-19 mu rwego rwo kwirinda ingaruka zituruka kuri iki cyorezo.
Inzego za Leta zimaze iminsi zarashyize imbaraga mu bikorwa byo kurwanya inzoga zitujuje ubuziranenge. Ibyemezo byarushijeho gukazwa nyuma y’uko hari abaturage 11 bo mu Mujyi wa Kigali no mu Karere ka Bugesera bishwe n’inzoga yitwa ‘Umuneza’.
Ingingo ya 5 y’Iteka rya minisitiri rigena urutonde rw’ibiyobyabwenge n’ibyiciro byabyo rishyira inzoga zikozwe mu buryo budakurikije ibisabwa n’amabwiriza y’ubuziranenge n’andi mategeko mu biyobyabwenge byoroheje.
Itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 263 ivuga ko umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha.
Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni 20 Frw ariko atarenze miliyoni mirongo 30 ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye.
Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu mukajya muba aba mbere mu kubona amakuru agezweho buri munsi.Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Kanda hano udukurikirane kuri Twitter cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube