Kiss Summer Awards2022:Yvan Burava yegukanye igihembo cya Album y’umwaka, Chriss Eazy yegukanyemo bibiri(Amafoto)

Ku mugoroba wo kuri iki cyumweru taraiki 30 Ukwakira 2022 haraye hatanzwe ibihembo bya Kiss Summer Awards ,ibihembo bitangwa na Radio KISS FM ,lbum ‘Twaje’ ya nyakwigendera Yvan Buravan ihabwa igihembo cya Alabum y’umwaka .

Ni ibirori byari byitabiriwe n’abantu batandukanye bamenyerewe mu myidagaduro mu Rwanda ndetse abahanzi bari biteze kwegukana ibihembo bari babukereye mu myambaro isa neza.

Ibi bihembo bigenerwa abahanzi n’abandi banyamuziki baba baritwaye neza mu mpeshyi ya buri mwaka.

Norrsken House Kigali ni Hotel yatangiwemo ibi bihembo aho byahawe indashyikirwa mu byiciro bitandukanye mu miziki umwaka w’ibi bihembo ukaba utangira kubarwa bahereye igihe ibindi byatangiwe, ukarangirana n’impeshyi ya buri mwaka.

Uyu muhango wayobowe na Nkusi Arthur na Sandrine Isheja,aho byabanjirijwe no gutambuka ku itapi y’umutuku abantu bafata amafoto y’urwibutso, ubundi bagahabwa ibyicaro iyi gahunda ikaba yari iyobowe na Cyuzuzo Jeanne d’Arc na Antoinette Niyongira basanzwe bakora kuri KISS FM.

Umuhango wo gutangira gutanga ibihembo watangiye ahagana saa mbiri,igihembo cyahereweho kikaba ari icya Producer w’umaka kikaba kegukanywe na Element.

Igihembo cy’umuhanzi mushya kegukanywe na Chriss Eazy wanahise asinya amasezerano yo kuba Brand Ambassador wa Engen mu gihe cy’umwaka wose.

Album y’umwaka yabaye ‘Twaje’ ya Yvan Buravan unaherutse kwitaba Imana. Cyakiriwe na mukuru we witwa Martial.

Hatanzwe igihembo kandi cy’umuntu wagiriye akamaro kanini uruganda rwa muzika mu Rwanda,kikaba cyahawe Mushyoma Joseph uzwi nka Bubu.

Igihembo cy’umuhanzikazi nyarwanda cyegukanywe na Alyn Sano,indirimbo y’umwaka iba Inana ya Chriss Eazy,naho umuhanzi w’umugabo w’umwaka yabaye Kenny Sol.

Ibi bihembo bya Kiss Summer Awards byatangiye gutangwa mu mwaka 2018 bikaba byatangwaga ku nshuro yabyo ya gatatu.

Element yegukanye igihembo cya Producer w’umwaka

Kenny Sol yegukanye igihembo cy’umuhanzi w’umugabo w’umwaka

Chriss Eazy yegukanye ibihembo 2 birimo icy’umuhanzi mushya n’ikindirimbo y’umwaka’Inana’

Igihembo cy’umuhanzikazi nyarwanda cyegukanywe na Alyn Sano

Mushyoma Joseph yegukanye igihembo cy’umuntu wagiriye akamaro kanini uruganda rwa muzika mu Rwanda

Batangana Martial (Mukuru wa Buravan) ni we wakiriye igikombe cya Album ‘Twaje’

Amafoto:Inyarwanda

Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara  kuri  : Tel: +250783203433,, +250783399900

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *