Kuri uyu wa mbere Tariki 2 gicurasi 2022 ubwo hakomezaga umunsi 25 wa shapiyona y’u Rwanda, ikipe ya kiyovu Sport niyo kipe itsinze ibitego byinshi muri kuko ibashije gutinda Rutsiro ibitego 4-0.
ikipe ya Kiyovu sport yari yasizwe amanota agera kuri 3 n’ikipe ya Apr FC iyoboye urutonde rwa shampiyona.
Uyu umukino wari utegerezanyijwe amatsiko n’abafana ba APR FC doreko bashakaga ko iyi kipe itakaza ubundi bakizera umwanya wa mbere mbere yuko bahura.
Ikipe ya Kiyovu sport yafashijwe n’abakinnyi barimo Muzamiru Mutyaba, Emanuel Okwi, Abed Bigirimana ndetse akazi gasozwa na Ishimwe Saleh.
Kiyovu Sport ihanganye n’ikipe ya APR FC, ubu ruracyageretse dore ko ikinyuranyo cy’amanota hagati yabo ari inota rimwe gusa kuko APR FC ifite amanota 57 kiyovu Sport ikgaira amanota 56.
Iz’ikipe 2 abantu benshi bakomeje kwibaza izatwara igikombe kuko zose ziri kwitwara neza,birasaba ko nta mukino zose zitakaza kugirango zisobanure ubwo zizaba zahuye.