Koreya ya Ruguru yagerageje igisasu cya rutura cyambukiranya imigabane ivuga ko yitegura Amerika

Igihugu cya Koreya ya Ruguru cyatangaje ko cyagerageje  Igisasu cya rutura cyambukiranya imigabane (ICBM) maze iryo gerageza rikagenda neza,aho ibi byokozwe  ku mabwiriza y’umuyobozi mukuru w’ikigihugu, Kim Jong Un mu rwego rwo guteza imbere ubwirinzi no kwitegura amakimbirane y’igihe kirekire na Leta Zunze Ubumwe za Amerikank’uko byatangajwe kuri uyu wa Gatanu.

Ku wa kane tariki 24 Werurwe nibwo Kim Jong un yahagarikiye  igeragezwa ry’icyiswe ubwoko bushya bwa ICBM cyitwa Hwasong-17.Ni igerageza rya mbere ryuzuye ry’igisasu cy’ubu bwoko bwa ICBM Koreya ya Ruguru yakoze kuva mu 2017 ryamaganwe n’ibihugu by’ibituranyi nka Koreya y’Epfo, u Buyapani ndetse na Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’Umuryango w’Abibumbye.

KCNA yavuze ko igisasu cyaterewe ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Pyongyang, cyakozeibirometero 1090 ku butumburuke bwa 6,248.5 km kandi kikaba cyaguye mu nyanja nkuko bari babiteganyije

KCNA ivuga ko Kim yategetse igerageza kubera “ubwiyongere bw’ibikorwa bya gisirikare imbere no hanze y’ikirwa cya Koreya ukomeje kwiyongerano kuba nta cyizere ko hadashobora kwaduka urugamba rweruye rwo kurwanya ba mpatsibihugu b’Abanyamerika bazana n’akaga k’intambara yakirimbuzi”.Kim yagize ati: “Kuba havutse intwaro nshya y’ingenzi za DPRK byatuma Isi yose imenya neza imbaraga z’ingabo zacu na none.”

Yongeyeho ati: “Ingabo zose zagombye kumenyeshwa neza ko zigomba kwishyura igiciro cy’ingenzi mbere yo gutinyuka kugerageza guhungabanya umutekano w’igihugu cyacu”.

Koreya ya Ruguru imaze kugerageza ibisasu bya misile bitari bike kuva umwaka watangira, abasesenguzi bakavuga ko bigamije guhatira Amerika kwemera Koreya ya Ruguru nka kimwe mu bihugu bitunze intwaro za kirimbuzi no gukuraho ibihano mpuzamahanga byari byarahungabanyije ubukungu na mbere y’uko Pyongyang ifunga imipaka yayo kubera icyorezo cya coronavirus.

Kim Jong-ha, impuguke mu by’umutekano muri Kaminuza ya Hannam muri Koreya y’Epfo, yabwiye Al Jazeera ati: “Koreya y’Epfo imaze kohereza za misile mu rwego rwo gusubiza, kandi biteganijwe ko Amerika na Koreya y’Epfo bizasubiza ubushotoranyi bwa Koreya ya Ruguru binyuze mu myitozo ya gisirikare.” Ati: “Kubera iyo mpamvu, umubano hagati ya Koreya na Amerika na Koreya ya Ruguru uzahungabana kugeza mu gihe runaka”.

Kim Jong Un yahagarariye igeragezwa ry’igisasu cya ICBM

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *