ISantiago Bernabeu haraye habaye amateka aho ikipe ya Real Madrid yari yakiriye PGS ku mukino wa 1/8 kirangiza cya Champions League urangira PSG isezerewe mu irushanwa yari yarahigiye gutwara.
Muri uyu mukino Real Madrid niyo yatangiye yataka cyane kuko yagaragaza inyota yo kubona igitego nubwo byaje kurangira PSG ariyo ibanje igitego ku munota wa 39 aho cyaje gutsindwa na Rutahizamu Kylian Mbappe ahawe umupira mwiza na Neymar.
Abakinnyi barimo Klyan Mbappe, Messi, Neymar n’abandi batandukanye mu gice cyambere batatse bikomeye ikipe ya Real Madrid bagerageza gushaka gutsinda ibindi bitego ariko biza kugorana,ndetse arinako Real Madrid nayo yashakaga icyo kwishura ariko igice cya 2 kirangira ari igitego 1-0.
Mu gice cyakabiri nubundi PSG yatangiye yataka kuko Mbappe yatsinze igitego ku munota wa 53′ ariko umusifuzi akaza kuvuga ko yari yaraririye.
Ku ruhande rwa Real Madrid Umutoza Carlo Ancelotti yakoze impinduka ashyira mu kibuga Lucas Vasquez, Rodrygo na Camavinga hasohoka Asensio, kroose na Carvajal.
Umutoza Ancelotti izi mpinduka yakoze zagize akamaro kuko ibintu byahise bitangira guhindura isura aho ku munota wa 60′ Karim Benzema yishyuriye Real Madrid igitego ku makosa y’umunyezamu Donarrumma watakaje umupira wahise ufatwa na Vinicius awuhindurira Benzema wahise utsinda igitego.
Ntibyaciriye aho kuko Real Madrid yagumye kwatsa umuriro kuri PSG irayataka karahava aho ku munota wa 75′ haje kuboneka ikindi gitego gitsinzwe nubundi na Rutahizamu Benzema aho cyari igitego cye cya 2 ku mupira waturutse wa Vinicius, Marquinhos awukoraho Benzema atsinda igitego cya kabiri atyo.
Haciyemo iminota 2 gusa ku munota wa 77’Benzema yongeye kunyeganyeza inshundura ibintu bihita bebera bibi cyane PSG aho uyu mupira yahawe na mugenzi we Marquinhos kiba kibaye igitego cya 3 cya Benzema muri uyu mukino aho byahise binamugira umukinyi ukuze w’imyaka 34 ukuze utsinze ibitego 3 mu mukino umwe wa Champions League.
Iminota 90′ yarangiye ntazindi mpinduka zibaye PSG itsindwa ityo aho yahise isezererwa muri 1/4 na Real Madrid ku giteranyo cy’ibitego 3-2 kuko ku mukino ubanza PSG yari yatsinze Real Madrid igitego 1-0.
Kurundi ruhande habaga undi mukino wa 1/8 aho Man. City yaguye miswi na Sporting yo muri Portugal, gusa umukino ubanza Man City yari yatsinze ibitego 5-0, aka ari nabyo byayihesheje amanota yo gukomeza muri 1/4
kirangiza.
Karim Benzema yasazwe n’ibyishimo kubera agahigo yaciye