Ku isabukuru y’amavuko ya Lick Lick ubarizwa muri Leta zunze ubumwe z’Amerika,yakorewe ibirori bikomeye n’abarimo Meddy n’umugore we

Mbabazi Isaac wamamaye nka Lick Lick usanzwe abarizwa muri Leta zunze ubumwe z’Amerka akaba ari n’umunyamwungu mubijyanye no gutunganya umuziki harimo n’amashusho yizihije isabukuru y’amavuko aho yakorewe ibirori bitandukanye byitabiriwe n’abarimo Meddy n’umugore we Mimi.

Mu mafoto yashyizwe hanze n’umuhanzi Meddy wabonaga ko buri wese yarafite akanyamuneza,aho Lick Lick n’umukunzi we Ella binavugwa ko ariwe wateguye ibi birori bafatanyije gukata umutsima(Ceke) bizihiza ibi birori by’amavuko ya Isaac.

Ubundi mubisanzwe Lick Lick wagiye ukorana n’abahanzi batandukanye mu rwanda ndetse nubu akaba agikorana nababa muri Leta zunze ubumwe z’Amerika yavutse ku itariki 05 Nyakanga 1987 avukira Kicukiro mu Gatenga mu muryango w’abana batanu ubu akaba yujuje imyaka 35 y’amavuko.

Uyu mugabo umaze igihe muruganda rwa muzika nyarwanda yakuriye mu rusengero aririmba muri Korari ndetse yari n’umuvuzi w’ingoma.

Mu mwaka wa 2005 nibwo yatangiye gukora ibijyanye no gutunganya umuziki abyigiye ku rubuga rwa Youtube nizindi mbuga zitandukanye zigisha iby’umuziki.

Nyuma yaje gufata izina rikomeye nka Producer Lick Lick aho icyo gihe yakoranye n’abahanzi bari bagezweho icyo gihe barimo Meddy,The Ben,Tom Close,Kitoko ndetse n’abandi batandukanye aho yagiye abafasha kubaka izina ryabo muri icyo gihe.

Muri urwo rugendo rwo gutunganya umuziki yaje kugirana ubucuti buvamo urukundo n’umuhanzikazi wari ugezweho icyo gihe Oda Paccy ndetse baza no kubyarana umwana w’umukobwa gusa ntabwo urukundo rwabo rwaje gukomeza,nyuma yaho gato akaba aribwo Lick Lick yahese yerekaza muri Leta zunze ubumwe z’Amerika.

Lick Lick ubu avugwa mu rukundo na Ella  umunyarwandakazi ubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, wamamaye mu biganiro by’uruhererekane bigaruka ku rukundo rwa Meddy na Mimi, aho yumvikana ahata uyu muhanzi ibibazo bitandukanye ndetse mu byo asangiza abantu harimo n’amakuru y’ibyamamare nyarwanda biba hanze.

Ella akunze kuba ari hafi cyane ya Lick Lick aho usigaye ubona ko baryohewe n’umunyenga w’urukundo.

Byari ibyishimo hamwe n’inshuti za Lick Lick

Maitre n’umuryango we ni inshuti zikomeye z’umuryango wa Meddy nazo zari zihari

Lick Lick  hagati ya Meddy n’umugore we Mimi

Lick Lick na Ella bari mu kibatsi cy’urukundo

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu,  cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu

Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara  kuri  : Tel: +250783203433,, +250783399900

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *