Ku nshuro ya mbere Madamu Jeannette Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w’u Burundi

Umufasha wa Perezida w’u Burundi, Angeline Ndayishimiye witabiriye Inama Mpuzamahanga yiga ku iterambere ry’umugore (Women Deliver2023) ibera mu Rwanda, yagiranye ibiganiro na mugenzi we w’u Rwanda, Madamu Jeannette Kagame.

Aba bombi bahuye ku munsi wa kabiri w’iyi nama yitabiriwe n’abanyacyubahiro baturutse hirya no hino ku isi.

Madamu Angeline Ndayishimiye na we yatumiwe i Kigali mu biganiro ku ishyirwa mu bikorwa rya gahunda zigamije guteza imbere uburinganire no kurebera hamwe akamaro ko kubaka iterambere ritagira uwo riheza.

Ubutumwa bwanyujijwe kuri Twitter ya Madamu Jeannette Kagame buvuga ko “abantu bose babyiyemeje ari ngombwa ko bashyira hamwe mu guharanira igikorwa cy’ingirakamaro.”

Kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 18 Nyakanga 2023, ubwo yatangizaga Inama yiga ku ngamba za ngombwa mu gushaka inkunga yo gushyigikira serivisi z’ubuvuzi hagamijwe kugera kwimakaza ubwuzuzanye, Madamu Jeannette Kagame yavuze ko uburinganire ntacyo wabunganya ariko ari ikiguzi kuri sosiyete ishaka gukemura ibibazo byo kongerera abagore ubushobozi.

Yagaragaje ko urugendo rwo kwimakaza ihame ry’uburinganire rukwiye gushyiramo imbaraga kugira ngo rugerweho.

Ati “Urugendo rwo kwimakaza ihame ry’uburinganire ruri gutwara igihe kirenze icyari cyitezwe ndetse n’igikenewe. Icyuho cy’uburinganire kiracyahari ndetse bishobora gutwara ikinyejana kirenga ngo abagore bahabwe uburenganzira bijyanye n’iterambere ryimakazwa, kugendana n’ikoranabuhanga, kongererwa ubumenyi n’inararibonye n’ibindi.”

Angeline Ndayishimiye ni bwo bwa mbere agiriye uruzinduko mu Rwanda. Umugabo we (Perezida Evariste Ndayishimiye) yagiye ku buyobozi muri Gicurasi 2020 asimbuye Pierre Nkurunziza wari umaze igihe gito yitabye Imana. Umubano w’ibihugu byombi wamaze igihe urimo agatotsi ariko nyuma gato watangiye kuzahurwa.

Mdamu Angeline Ndayishimiye ari mu Rwanda aho yitabiriye Inama Mpuzamahanga yiga ku iterambere ry’umugore.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu,  cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu.

Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara  kuri  : Tel: +250783203433,, +25078339990

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *