Kuraguza ku mupfumu Rutangarwamaboko kuri Mister Rwanda bikomeje gutera impaka

Umupfumu Rutangarwamaboko yabivuze mu butumwa yacishije ku mbuga nkoranyambaga.

 

Yanditse ati “U Rwanda si urwo kugwiza inkorabusa, Musigeho! Gufatirana utwana tw’udusore dushonje aho kutwigisha umurimo wadukiza inzara ukadushora mu kwimaringa ngo ejo tuzasarura ubukungu, witwaje u Rwanda, njye imandwa nkuru y’u Rwanda kandi umupfumu mukuru mu bicumbi ndareba mu ndagu ngasanga ari ubukunguzi gusa.”

Yavuze ko nta kizima yiteze muri iri rushanwa cyane ko kuri we nta n’icyiza yigeze abona muri Miss Rwanda yaribanjirije. Uyu mugabo yavuze ko u Rwanda rukomeje kugorwa kubera gutesha agaciro abasore n’inkumi kandi aribo Rwanda rw’ejo.

Ati “Ariko Rwanda wagorwa wagorwa ye. Mu gihe twari tutaranereza intsinzi y’amahano yateye mu byitwa Miss Rwanda byatesheje agaciro Nyampinga w’u Rwanda kandi biyiyitirira bikandagaza nyirizina umukobwa i Rwanda, aba bahungu nabo babaye banyamwongerabibi bati ahubwo ntakari kabaye reka natwe ’tuhatwike hashye hakongoke’ nk’uko bakunze kubivuga muri za mvugo zabo badahanwa ngo bumve.”

Yavuze ko mu gihe nta bagangahuzi baraboneka ngo bakureho ibyazanywe na Miss Rwanda haje Mister Rwanda.

Arangije ati “Bundi buhe i Rwanda umusore yisakumana ubusa akitora akikamata akimaringa imbere y’abantu yikatakata by’amafiyeri atampaye agaciro ngo ubwo ararata ko azaba intwari y’u Rwanda kandi akagira ibitekerezo bizima bizaruzamura ndetse akimana umuco warwo?”

 

Mister Rwanda igendera ku ngingo eshatu arizo “Ubutwari, Ubwenge n’Umuco.” Bivuze ko mu kigenderwaho ubwiza atari ngombwa.

Umupfumu Rutangarwamaboko

Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu mukajya muba aba mbere mu kubona amakuru agezweho buri munsi.Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Kanda hano udukurikirane kuri Twitter cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *