Umuraperi La Fouine aherekejwe n’umukobwa we, Fatima bagiye gusura ingagi muri Pariki y’Ibirunga mu Ntara y’Amajyaruguru Mbere yo gutaramira i Kigali mu iserukiramuco rya ‘Africa in colors.
Tariki ya 1 Nyakanga 2022 La Fouine aherekejwe n’umukobwa we Fatuma ndetse n’itsinda ry’abantu batandukanyebakoze urugendo bajya gusura Ingagi muri parike y’Ibirunga.
La Fouine uzaririmbira i Kigali ku wa 2 Nyakanga 2022, yageze mu Rwanda ku wa 29 Kamena 2022 agirana ikiganiro n’abanyamakuru ku wa 30 Kamena 2022.
La Fouine yaje mu Rwanda kwitabira Iserukiramuco ‘Africa in Colors’ riri kubera i Kigali kuva ku wa 30 Kamena 2022 kugeza tariki 3 Nyakanga 2022. Byitezwe ko rizitabirwa n’abahanzi bafite amazina akomeye mu muziki w’u Rwanda, Afurika ndetse n’Isi.
Kuri uyu wa Gatanu tarki ya 1 Nyakanga 2022 harafungurwa ku mugaragaro iri serukiramuco, aho hateganyijwe ibikorwa bitandukanye byiganjemo ibiganiro bitangwa n’abahanga mu by’imyidagaduro.
Tariki 2 Nyakanga 2022 hazaba igitaramo gikomeye kizabera muri Car Free Zone mu Mujyi wa Kigali ahazaririmba abahanzi barimo La Fouine, Riderman, Afrique, Chris Hat na Angel Mutoni.
Nyuma tariki 3 Nyakanga 2022 hasozwa iri serukiramuco aho hitezwe igitaramo kizaba kirimo abahanzi batandukanye aribo Magic System, Ariel Wayz, Kenny Sol, Okkama, Chris Eazy n’abandi.
Hamwe n’itsinda rinini n’umukobwa we La Fouine yasuye Parike y’ibirunga
Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu, cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu