Leta y’u Rwanda iratangaza ko yamaze kumenya amakuru y’Abanyarwanda 85 bari muri Ukraine, aho abanyeshuri 34 muri bo babarizwaga mu bice biri kuberamo imirwano ihuza ingabo z’icyo gihugu n’iz’u Burusiya zabagabyeho igitero simusiga kimaze guhitana abasivili basaga 350 barimo abana 14.
BBC ivuga ko abandi Banyarwanda bari mu bagerageza guhungira Pologne mu gihe Leta y’u Rwanda ivuga ko irimo gutegura uko abo banyarwanda bafashwa gutahuka mu rwababyaye.
Alain Mukurarinda, Umuvugizi wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, yabwiye icyo kinyamakuru ko u Rwanda rwamaze kubona amakuru y’uko abo banyeshuri bari mu bice bitandukanye biri kuberamo intambara bugarijwe kuko nta butabazi bwihariye barimo kubona nk’Abanyarwanda.
Alain Mukurarinda yagize ati: ”Nk’abandi baturage ba Ukraine habaye agahenge barajya hanze bakava mu mazu babamo. Iyo haje ibisasu cyangwa intambara, na bbwo bajya kwihisha mu nzu zo munsi aho bidashobora kugera…”
Yakomeje avuga ko harimo gutegurwa uko abo Banyarwanda bafashwa kugaruka mu gihugu mu gihe hateganyijwe ko bashobora gufasha bakaba bagarutse mu Rwanda.
Ati: “Abagera kuri 18 bakaba barageze muri Polonye aho barindiriye gutahukanwa mu Rwanda. Abandi 27 na bo bageze ku mupaka ahateganyijwe na Polonye kugira ngo abinjira muri icyo gihugu basuzumwe mu gihe abandi 6 na bo baracyari mu nzira begereza uwo mupaka.
Alain Mukurarinda avuga ko Leta y’u Rwanda itegura kubafasha ngo muri Polonye yatanze iminsi 15 gusa kugira ngo abanyamahanga babe bahavuye basubiye mu bihugu byabo.
Yanavuze ko nta makuru aramenyekana y’Abanyarwanda bahohotewe cyangwa bagafatwa nabi kubera ko ari abirabura cyangwa ari abanyamahanga nk’uko byagiye bigendekera bamwe mu birabura bagiye bangirwa kwinjira muri za bisi rusange no muri gari ya moshi.
U Rwanda ngo rurakurikirana iki kibazo binyuze muri Ambasade y’u Rwanda muri Polonye, u Burusiya no mu Budage, amakuru ya buri gihe akaba agezwa ku Rwanda binyuze kuri telefoni n’ubudi buryo bw’itumanaho.
Abenshi mu Banyarwanda baba muri Ukraine ni abanyeshuri bagiye guhahayo ubumenyi nk’uko bitangazwa n’abahagarariye Umuryango Nyarwanda uba muri icyo Gihugu.