Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko yakiriye neza kuba Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) wamaze kwemeza inkunga ya miliyoni 20 z’Amayero, ni ukuvuga amafaranga y’u Rwanda asaga miliyari 22.6, yo gushyigikira ibikorwa by’inzego z’umutekano z’u Rwanda byo kurwanya iterabwoba mu Ntara ya Cabo Delgado muri Mozambique.
Nyuma y’igihe kitageze no ku kwezi Ingabo z’u Rwanda zifatanyije n’iza Mozambique zari zamaze kwambura ibyihebe bya Ansar Al sunna bimwe mu bice by’ingenzi byari byarahindutse indiri ya byo.
EU yemeje iyo nkunga mu gihe mu mwaka umwe gusa ibyihebe byambuwe ibice byose ndetse bikaba bikomeje gukurikiranwa no mu bindi bice byose byaba byihishemo, ari na ko abaturage bafasha gusubira mu byabo.
Inkunga ya EU ku nzego z’umutekano z’u Rwanda ije yiyongera ku yindi ya miliyoni 89 z’Amayero yageneye ingabo za Mozambique mu bikorwa by’imyitozo ya gisirikare ndetse na miliyoni z’Amayero zagenewe Ingabo z’Umuryango w’Ubukungu w’Afurika y’Amajyepfo (SAMIM).
Mu gihe u Rwanda rwatangiye rwohereza abasirikare 700 n’abapolisi 300 muri ubu butumwa bwatangiye ku busabe bwa Leta ya Mozambique, kuri ubu bivugwa ko rumaze kohereza Ingabo na Polisi barenga 2500.
Inzo ngabo z’u Rwanda zishimirwa ko zikomeje gutanga umusanzu ukomeye mu kugarura amahoro arambye muri iyo Ntara ikize ku mutungo kamere urimo na Gazi icukurwa. Ibyihebe byigaruriye iyo Ntara guhera mu mwaka wa 2017, ibikorwa by’iterabwoba bikaba bimaze guhitana abaturage barega 4,000 mu gihe abasaga 800, bari barahunze ibyabo.
Umusaruro w’ubwo butumwa watumye uruganda rwa Sosiyete y’Abafaransa Total Energies icukura gazi rwongera gusubukura ibikorwa byarwo ahitwa Palma. Iyo sosiyete yahashoye akayabo ka miliyari 20 z’amadolari y’Amerika, kuri ubu gazi ihacukurwa ikaba yaratangiye kugera ku isoko ry’u Burayi ndetse inabonwa nk’igisubizo mu gihe hari gazi itakiboneka kubera intambara yo muri Ukraine
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane Dr. Biruta Vincent, yavuze ko u Rwanda rwakiriye neza iyi nkunga, agira ati: “U Rwanda rwanyuzwe bikomeye n’iyo nkunga ya EU ya miliyoni 20 z’Amayero yatangajwe uyu munsi (ku wa Kane), yarekuwe n’Ikigega cy’u Burayi cyo kwimakaza Amahoro mu guharanira ko ingabo z’u Rwanda zirimo gukorana n’iza Mozambique zikomeza kubona ibikoresho n’ibyangombwa byose zikeneye.”
Dr. Biruta yongeyeho ko iyo nkunga izafasha Ingabo z’u Rwanda n’iza Mozambique kugarura amahoro n’umutekano, ndetse ikazashyigikira gahunda yo gufashaabaturage gusubira mu byabo byihuse.
Ati: “U Rwanda ruracyari umufatanyabikorwa wizewe mu rugamba rwo kurwanya iterabwoba ku mugabane kandi twishimiye gukorana n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi muri ako kazi.”
Ubuyobozi bwa EU bwemeza ko izo nkunga zikomeje gutangwa mu bikorwa byo kugarura amahoro bizafasha mu kubaka ubushobozi bw’inzego z’umutekano, kwishyura ikiguzi cy’ibyangombwa nkenerwa birebana na serivisi z’ubwikorezi bwo mu kirere ndetse no guharanira ko ibikorwa by’u Rwanda mu Ntara ya Cabo Delgado byubaka umusingi w’amahoro n’iterambere birambye.
Impamvu nyamukuru yihishe inyuma yo kuba EU yashyigikira ibikorwa by’ingabo z’u Rwanda ni ukurushaho gushyigikira intekerezo y’Abanyafurika yo kwishakamo ibisubizo by’ibibazo by’Afurika, ari na ko umutekano n’amahoro birushaho kwimakazwa mu gace ka Mozambique kitezweho gutabara u Burayi n’Afurika muri ibi bihe gazi ikomeje kuba ikibazo.
Iyo nkunga ije nyuma y’aho ku wa Gatatu Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, ahishuriye ko ibikorwa bya mbere u Rwanda rwakoranye na Mozambique byatanze umusaruro kuri ubu ibihugu byombi bikaba byaremeranyijwe gukurikirana ibyihebe aho byaba byihishe hose.
Aha ni ho yanagaragarije ko intangiro yabyo yari ku mufuka wa Leta y’u Rwanda, kuko nta wigeze atanga n’urumiya kugira ngo bitangire, ahubwo byatangijwe kubera umutima w’u Rwanda wo gutabara n’icyerekezo cyo kubaka amahoro arambye mu Karere no ku Isi yose.
Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu, cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu.
Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara kuri : Tel: +250783203433,, +250783399900.